RFL
Kigali

Uko Nsengiyumva “Igisupusupu” yinjiye mu muziki akakirizwa impundu n’induru

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:19/09/2019 17:44
0


Yatangiye umwaka wa 2018 bamwe bamwita Sagihobe, acurangira umuduri mu masoko yo muri Gatsibo akishyurwa ibiceri by’intica ntikize ashaka icyatunga umuryango we, awusoza ari icyamamare kirangamiwe n’u Rwanda rwose.



Nsengiyumva Francois wamamaye nka Igisupusupu ni umwe mu bahanzi bake banditse amateka mu muziki w’u Rwanda mu buryo benshi batakekaga. 

Mbere y’uko amashusho ye ari gucuranga umuduri akwirakizwa ku mbuga nkoranyambaga ngo agere kuri Alain Mukuralinda wari wibereye muri Cote d’Ivoire, ubuhanzi bwe bwari busuzuguritse ndetse yataramiraga abaciriritse bo mu tubari tw’inzagwa n’ibigage ntiyashoboraga guhagarara imbere y’abakomeye.

Uwari Sagihobe ubu yabaye icyamamare, ni we muhanzi wenyine wabashije kuririmba mu bitaramo byose bya Iwacu Muzika Festival byasojwe n’icyatumiwemo Diamond Platnumz, yataramiye mu tubyiniro tw’abanyamujyi n’imbere y’abayobozi bakomeye.


Nsengiyumva yakirijwe impundu

Mu kuboza 2018 nibwo indirimbo ya mbere ya Nsengiyumva Francois yagiye hanze. Iyo ni iyitwa “Mariya Jeanne” benshi bakunze kwita “Igisupusupu”. Iyi ndirimbo yarakunzwe mu buryo budasanzwe iba intero n’inyikirizo mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, abana n’abakuze barayiririmba biratinda.

Iyi ndirimbo ubu imaze kurebwa n’abantu basaga milyoni ebyiri ku rubuga rwa YouTube mu gihe kitageze no mu mwaka, agahigo kaciwe n’abahanzi batari benshi mu Rwanda.

Ugukundwa kwa Nsengiyumva Francois kwamuhesheje amafaranga menshi yakuye mu kazi yagiye ahabwa harimo ayo kwamamariza Airtel, ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival, igitaramo cyo kwizihiza umunsi wo Kwibohora n’ahandi yagiye aririmba.

Amafaranga yakuyemo ntiyayatereye inyoni kuko yujuje inzu nziza cyane ahitwa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo mbese abayeho nk’abandi bakire bose! Nsengiyumva Francois yahesheje agaciro umuduri nawo urakamuhesha, ibitaramo byinshi aririmba ku mwanya wa nyuma nk’icyubahiro ahabwa kuko ari muhanzi uba utegerejwe na benshi.

Umuhanzi Meddy uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, akaba akunzwe cyane na benshi ndetse utajya wemera gukorana indirimbo n’abahanzi benshi bo mu Rwanda yamukuriye ingofero anamwisabira ko bakorana indirimbo.

Nsengiyumva wari intamenyekana ubu arubashwe

Bamwe bamwakirije induru

Kuva ku munsi wa mbere ashyira hanze “Igisupusupu” hari abantu batamwiyumvisemo ahanini bamushinja gukoresha amagambo y’urukozasoni. Imbuga nkoranyambaga zabaye umuyoboro wo kwamagana uyu musaza bavuga ko indirimbo ze nta butumwa ziha abakibyiruka, ahubwo ko zigisha ubusambanyi gusa.

Byageze no mu nsengero! Pasiteri Zigirinshuti Michel wo mu itorero rya ADEPR aherutse kugarukwaho cyane mu itangazamakuru, ubwo yagaragaraga mu mashusho ari kubwiriza ariko akazanamo na Nsengiyumva avuga ko uburyo akunzwe hari imbaraga zindi zibyihishe inyuma zitari iz’Imana.

Yagize ati “Igisupusupu kiragatsindwa! Syii! Ubonye ukuntu cyamamaye mu mezi angahe? Murakibonye ukuntu cyamamaye mu mezi atatu? Ariko buriya nta kintu mubonamo mwebwe? Ikintu nka kiriya kikava Rwagitima cy’Igisupusupu uwo mwanya kikaba kigeze…”

Yunzemo ati “Ubuse nkoze ibiterane bingahe cyangwa waririmbye izingana iki? Ko ntaho zagiye se? None rundamo, rundamo aho ngaho aho ngaho mu mihanda yose, mu Burayi yagiye. Mujye mumenya imbaraga zamamaza ibintu nka biriya izo ari zo. Ariko ubahamagaye mu giterane ntiwababona, mwajya kumenya imbaraga ziri hariya hantu izo ari zo. Kuki ibintu bya Satani byihuta ariko ibyacu bikagenda gahoro?”

Uretse “Igisupusupu” indirimbo ye ya kabiri yise “Icange” nayo yatewe imijugujugu n’abavuga ko ari impirimbanyi z’uburenganzira bw’abagore.

Bavugaga ko uburyo iyi ndirimbo ye harimo gushyigikira ihohotera ngo  ‘irimo umukobwa se atanga kubera ibintu umuhungu yatanze, yarataga, nyuma umukobwa akaza gufatwa ku ngufu, agaterwa inda, umwe wamushakaga atanze ibintu akamwanga, nyamara mu nyikirizo akaririmba ati ‘icange mukobwa uraberewe’.

Uretse abanenga indirimbo za Nsengiyumva hari n’abandi bantu batandukanye bagiye bamugabaho ibitero banyuze mu itangazamakuru bagamije indonke.

Hari umwe mu bo mu muryango we uherutse kuvuga ko indirimbo zose uyu mugabo amaze gushyira hanze bari bazifatanyije ariko akaba ari gusarura za miliyoni abandi bicira isazi mu jisho.

Aho asohoreye indirimbo ya Gatatu yise “Rwagitima” nabwo Nsengiyumva yibasiwe n’itorero ‘Abasamyi ba Nkombo’ bavugaga ko bagomba kumujyana mu nkiko kuko yakoresheje imbyino zabo mu mashusho y’iyi ndirimbo atabanje kubasaba uburenganzira.

Mu minsi ishize hari inkuru yaciye igikuba bivugwa ko yaba yatawe muri yombi akekwaho gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, gusa aya makuru ntabwo yari yo. Mu byagiye bishinjwa Nsengiyumva byose nta na kimwe yemera ndetse umujyanama we Alain Mukuralinda ntiyahwemye kugenda agaragaza ko ari ukumusebya gusa. 

Nsengiyumva Francois amaze kwamamara abikesha umuduri

Nsengiyumva yibasiwe bikomeye n'abantu batandukanye







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND