RFL
Kigali

Gustave Eiffel yiyubakiye inzu y’ibanga ku gasongero k’umunara w’agatangaza waje no kumwitirirwa ariwo Eiffel

Yanditswe na: Editor
Taliki:19/09/2019 14:20
0


Igihe umunara wa Eiffel wafungurwaga kumugaragaro mu w’1889, abantu benshi barase amashimwe umwubatsi Gustave Eiffel ku bw’umurimo ukomeye yari amaze gukora wo kubaka umunara w’agatangaza ufite metero 300 z’ubujyejuru.



Nyuma nibwo haje kumenyekana amakuru ko kuri uwo munara hejuru Gustave Eiffel yiyubakiyeho inzu y’ibanga.Iyo nzu iri hafi ku gasongero k’umunara ni inzu nto ariko ihagije. Uretse ibyuma ikozemo, hasi ku birenge byayo haroroshye kandi harashimishije.

Harimo ibikuta bisa neza biriho imitako y’agatangaza, ibikoresho bikoze mu biti amarangi y’amavuta n’ibindi. Muri iyo nzu kandi harimo piano nini yatumaga haza umwuka mwiza muri iyo nzu iri kuri metero 300 uvuye hasi. Iruhande rw’iyo nzu kandi hari laboratwari (laboratory) yajyagamo ibikoresho Gustave yabaga ari bukenere uwo munsi.


Imbere mu nzu ya Gustave Eiffel iri ku birometero 300 uvuye hasi

Umwanditsi Henri Girard mu gitabo cye yise La Tour Eiffel De Trois Cent Metre cyangwa se umunara wa Eiffel wa metero magana atatu, avugamo ko inkuru zimaze kujya hanze ko iyo nzu koko ihari hejuru ku munara, abanya Paris benshi bajyaga baha Gustave Eiffel amafaranga menshi ngo bahakodeshe niyo byaba ijoro rimwe ariko we akabyanga.

Gusa ngo Gustave Eiffel we yakundaga kuhakoresha iyo yabaga akeneye ahantu hatuje igihe yabaga ari mu kazi cyangwa akahakorera ibirori n’abashyitsi bakomeye nka Thomas Edison wavumbuye ibintu bitadukanye akaba yari yaranahaye Gustave igikoresho gifata ndetse kikanatunganya amajwi kizwi nka phonography.


Gustave Eiffel n’inshuti ye Thomas Edison

Nyuma y’igihe kirekire ntawuzi ibyiyo nzu ntanuwemerewe kuyisura, uyumunsi ishobora kureberwa mu idirishya na ba mukerarugendo baba baguze ama ticket yo kujya hejuru ku gasongero k’umunara. Byinshi mu bikoresho byiyo nzu biracyarimo ndetse n’igishusho kinini cya Gustave Eiffel na Thomas Edison.


Umunara wa Eiffel waciye agahigo ko kuba ikintu kirekire ku isi imyaka 41

Uyu munara mbere wabanje kwitwa umunara wa metero magana atatu kuko aribwo burebure ufite, nyuma nibwo waje guhindurirwa izina ukitirirwa Gustave Eiffel wawubatse mu gihe gito cyane kingana n’imyaka 2, amezi 2 n’iminsi 5.

Umunara wa Eiffel uherereye i Paris mu bufaransa ni umwe mu bintu nyaburanga bikurura ba mukerarugendo benshi ku isi dore ko usurwa n’abarenga miliyoni 7 ku mwaka, ukaba kandi waraciye agahigo ko kumara imyaka 41 aricyo kintu kirekire ku isi.

Umwanditsi:Gentillesse Cyuzuzo -InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND