RFL
Kigali

Laboratwari y’ubushakashatsi mu Burusiya ku ndwara ya Ebola, Sida n’ubushita yaturikijwe n’ibyuka bya gas

Yanditswe na: Editor
Taliki:19/09/2019 12:18
0


Iri turika rya gas ryateje inkongi y’umuriro ku nzu nkuru y’ubushakashatsi mu Burusiya, ikora ubushakashatsi ku ma virusi atandukanye yibasira ibinyabuzima ikaba iherereye muri Koltsovo. Yashinzwe mu mwaka w’i 1974.



Iri turika rya Gas ryabaye tariki 16 Nzeli 2019. Inzengo z’ubuyobozi mu Bushinwa zavuze ko nta gikuba cyacitse mu baturage. Iyi laboratwari yahiye, ikora ubushakashatsi kuri virusi zitera indwara zandura cyane zirimo: ubushita (small pox), ebola ndetse na sida. Aha akaba ari hamwe muri laboratwari ebyiri ku isi ziga kuri virusi y’indwara y’ubushita, imwe mu ndwara zikomeye byari byaranavuzwe ko yaranduwe. Uretse iyo twavuze haruguru indi laboratwari yiga kuri iyi virus iherereye mu mujyi wa Atlanta.

Umuriro wari uri kuri degree 3 ni wo watwitse umwe mu bakozi b’iyi laboratwari. Uko guturika kwabaye mu gihe basanaga icyumba kiri ku nyubako ya gatanu, kimwe mu byifashishwa mu gukora ubushakashatsi kuri virusi zibasira ibinyabuzima.Iki kigo kizwi nka Vector dusangamo laboratwari y’ubushakashatsi, mbere yari inzu yakorerwagamo ubushakashatsi ku ntwaro za kirimbuzi mu ntambara y’ubutita,mbere y’uko gihinduka kimwe mu bigo by’ubushakashatsi ku ndwara cy’Uburusiya.

Iri sanganya ryagaragaye nyuma y’uko iri cupa rya gas rituritse.Uku guturika kukaba kwatumye habaho kumeneka kw’ibirahure by’amadirishya y’inyubako ndetse umuriro ukaba wajimijwe umaze gukongeza ahangana na meterokare 30.U Burusiya bwo bwemeje ko igice cy’iyi nyubako cyahiye nta miti cyangwa ama virusi yakwangiza ubuzima bw’abantu yari ahari. Mu gihe inzego z’ubuyobozi zavuze ko iyi nyubako ikorerwamo ubushakashatsi iherereye muri Koltsovo (ukaba ari umugi muto uri muri Serbia) muri rusange itangiritse.

Umwanditsi: Ange Uwera-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND