RFL
Kigali

Miss Ingabire Habibah agiye gukora ubukwe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/09/2019 10:34
0


Umukobwa witwa Ingabire Habibah w’imyaka 21 y’amavuko wahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational yabereye muri Poland mu Ukuboza 2018, ageze kure imyiteguro y’ubukwe bwe n’umukunzi we.



INYARWANDA yahawe amakuru avuga ko uyu mukobwa azakora ubukwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Nzeli 2019. Azakora ubukwe bwa islam buzwi nka 'Nikkah'. 

Izina rya Habibah ryavuzwe cyane mu itangazamakuru, ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi ubwo yatukaga Rwabigwi Gilbert wari mu Kanama Nkemurampaka kahitagamo abakobwa baserukira umujyi wa Kigali mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017.           

Uyu mukobwa yavugaga ko Rwabigwi yagize uruhare rukomeye mu gutuma adakomeza mu irushanwa. Rwibigwi Gilbert yahaye ‘NO’ Habibah mu gihe bagenzi be Mariya Yohana na Mike Karangwa bo bari batanze ‘Yes’.


Ingabire agiye gukora ubukwe kuri uyu wa Gatandatu 

Yaramututse aramwandangaza ariko nyuma yandika kuri instagram yisegura kuri Rwabigwi avuga ko yahubutse ngo byatewe n’uburakari yagize nyuma yo gukurwa mu irushanwa.  

Nyuma uyu mukobwa yemejwe ko ari we userukira u Rwanda muri Miss Supranational. Muri Miss Supranational Ingabire yambaye ‘Bikini’ agera ikirenga mu cy'abamubanjirije bemeye kwambara uyu mwenda wo kogana utavugwaho rumwe.

Nta gihembo nta kimwe yegukanye muri iri rushanwa ndetse ntiyanabonetse mu bakobwa 25 bavuyemo Miss Supranational 2017.

Yaserukiye u Rwanda muri Miss Supranational 2017 agera ikirenga mu cya Uwamahoro Yvonne waserutse mu 2011, Simbi Sabrina [2012], Miss Mutesi Aurore [2013], Umwali Neema Larissa [2014], Gisa Sonia [2015], Akiwacu Colombe [2016] na Habibah Ingabire [2017].


Ingabire Habibah yaserukiye u Rwanda muri Miss Supranational 2017






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND