RFL
Kigali

Kugeza ku munota wa nyuma w’ubuzima bwe, John Harper yingingiye abantu kwakira Yesu Kristo

Yanditswe na: Editor
Taliki:18/09/2019 19:44
0


Imyaka ijana irashize ubwato bw’agatangaza bwa Titanic burohamye ku rugendo rwabwo rwa mbere, abarenga 1,500 bakahasiga ubuzima.



Inkuru nyinshi zagiye zivugwa ndetse n’amafirime yarakinywe kuri bamwe ibitabo birandikwa bivuga kuri bamwe mu bagenzi bari bari muri ubwo bwato, nk’umushoramari John Jacob Aston IV cyangwa Molly Brown. Gusa imwe mu nkuru zikomeye ni iy’umugabo w’intwari wari umuvugabutumwa ku murava yagize mu kurokora abantu ndetse n’ubugingo.

Igihe umuvugabutumwa John Harper n’umukobwa we w’imyaka itandatu buriraga ubwato bwa Titanic byari iby’agaciro kujya kuvuga ubutumwa muri rumwe mu nsengero zikomeye muri Amerika rwa Moody church muri Chicago, rwitiriwe umugabo ukomeye warushinze witwaga Dwight L, Moody. 

Abakristu bo muri urwo rusengero bari bategereje cyane Harper ko ahagera ndetse banifuzaga ko yaba umushumba wabo. Harper yari azwi nk’umwigisha mwiza ndetse yari yaranigishije mu nsengero ebyiri i Glasgow na London. Uburyo yigishagamo bwari bubereye umuvugabutumwa nk’uko byatangajwe n’undi muvugabutumwa wari umuzi.

Igihe ubwato bwa Titanic bwagongaga ikibuye cy’urubura, Harper yajyanye umukobwa we mu bwato bwari buri kurokora abantu. Yashoboraga kuba yabugumamo nawe akajya kwita ku mukobwa we kuko umugore we yari atakiriho ariko ntiyabikoze yahisemo gusubira inyuma atangira kubwiriza ngo atange andi mahirwe yo kuba abantu bamenya Yesu.


John Harper n’umukobwa we w’imyaka itandatu

Harper yagiye agera kuri buri muntu wese yitonze agenda ababwira inkuru za Yesu. Ubwo Titanic yagendaga irengerwa n’amazi, Harper yumvikanye avugira hejuru ati “Bagore, bana ndetse n’abatarakira agakiza bari mu bundi bwato mwemere Yesu nk’umwami n’umukiza wanyu." Yatanze ikote ry’ubuzima rye (life jacket) avuga ati “Urarikeneye kurusha uko ndikeneye.” Kugeza ku munota wa nyuma w’ubuzima bwe Harper yingingiye abantu guha ubuzima bwabo umwami Yesu`

Nyuma y’imyaka ine ubwato bwa Titanic burohamye abarokotse iyo mpanuka bahuriye Ontario, Canada. Umwe mu barokotse yavuze ko yahuye na Harper ubwo ubwato bwariho burohama ariho anagana ku bisigazwa by’ubwato, Harper yaroze arahamusanga amubwira umurongo wo muri Bibiliya ati “Izere umwami Yesu urakira ubwawe” Undi arabyanga Harper arongera amuha amahirwe ya kabiri umugabo abona agiye kurohama yakira Yesu. Igihe John Harper yarohamaga agapfa uwo mwizera mushya yarokowe n’ubwato bwari bugarutse kurokora abantu. Ubwo yasozaga ijambo rye yagize ati "Ni njye mukizwa wa nyuma wa John Harper."

Umwanditsi: Gentillesse Cyuzuzo -InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND