Inyarwanda art Studio
Kigali

ITANGAZO RYA CYAMUNARA: Hagiye kugurishwa inzu iri mu karere ka Huye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/09/2019 20:05
0

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy'umwanditsi Mukuru No 019-059637 cyo kugurisha ingwate cyatanzwe kuwa 13/08/2019 kugira ngo hishyurwe umwenda wa Banki;



Hashingiwe ku mabwiriza y'Umwanditsi Mukuru No 03/2010/ORG yo ku wa 16/11/2010 agenga ibyerekeye gukodesha, kugurisha muri cyamunara ndetse no kwegukana ingwate;

Ushinzwe kugurisha ingwate aramenyesha abantu bose ko tariki ya 25/09/2019 saa munani z'amanywa, azagurisha muri cyamunara inzu iri mu kibanza No 2/04/09/04/749, iri mu Kagari ka Ngoma, Umurenge wa Ngoma, Akarere ka Huye mu Ntara y'Amajyepfo. 

Cyamunara izabera aho uwo mutungo uherereye. Uwakenera ibindi bisobanuro yahamagara kuri telefone igendanwa No 0788550679 cyangwa 0788532330. 

Bikorewe i Kigali none ku wa 18/09/2019

Ushinzwe kugurisha ingwate

UMUGIRANEZA Jean Michel


Itangazo rya cyamunara








Inyarwanda BACKGROUND