RFL
Kigali

Alyn Sano yasohoye indirimbo nshya yise "For Us" y'abari mu kwa buki-VIDEO

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:18/09/2019 19:15
0


Alyn Shengero Sano uri mu bakobwa bahagaze neza mu muziki wo mu Rwanda yashyize hanze indirimbo yise “For Us” irimo amagambo y’abari mu kwezi kwa buki.



Nta gihe kinini uyu mukobwa aramara mu muziki ariko intambwe amaze gutera irashimishije cyane. Indirimbo ze zimaze kugera hanze ni “Naremewe Wowe” yatumye amenyekana cyane “Rwiyoborere”, “Painkiller”, “We The Best” yafatanyije na Buravan n’indi nshya yise “For Us”.

Iyi ndirimbo yarambitsweho ibiganza by’abakomeye mu gutungaya ibihangano by’abanyamuziki b’abanyarwanda, amajwi yatunganyijwe na Made Beat naho amashusho akorwa na Meddy Saleh.

Nk’ibisanzwe insanganyamatsiko y’iyi ndirimbo ni urukundo ariko uburyo yanditsemo ntibimenyerewe kuko yumvikanamo amagambo y’abari mu kwezi kwa buki ubundi bidakunze kuririmbwaho.

Mu gitero cya kabiri Alyn Sano araririmba ati “Na nyuma y’uko tubana ubudatana, uru rukundo ruzahorana injyana. Na nyuma y’andi masezerano nta miyaga izaduhungabanya…”

Alyn Sano ni umwe mu bahanzi bacye mu Rwanda bafite umwihariko wo kuririmba neza cyane mu buryo bw’umwimerere. Ibi bimuhesha gutumirwa mu birori bikomeye igiheruka kikaba ari icyo Kwita Izina Gala Dinner cyari cyitabiriwe na Ange Kagame.

Mu mwaka ushize yaririmbye mu gitaramo yahuriyemo na Yvonne Chakachaka washimye impano ye, ndetse akaba anaherutse kuvuga ko yifuza ko bazakorana indirimbo.

Alyn Sano muri For Us yaririmbye ku bari mu kwezi kwa buki

Alyn Sano ni umuhanzikazi uhagaze neza muri iki gihe 

REBA AMASHUSHO YA "FOR US" YA ALYN SANO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND