RFL
Kigali

Bruce Melodie yavuze kuri Sunny wamwijunditse, umugore we, Miss Albine, Salax Awards n’ibindi-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/09/2019 19:06
0


Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie], yatangaje ko kwifashisha Miss Albine Nishimwe wabaye Nyampinga wa Kaminuza ya UTB mu 2016 mu mashusho y’indirimbo ye yise “Katerine” byaturutse ku kuba bari basanzwe ari inshuti na mbere y’uko ava mu Rwanda ndetse ngo n’umugabo we yabihaye umugisha.



Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi b’abahanga u Rwanda rufite! Amaze kuririmba mu bitaramo no mu birori bikomeye. Yegukanye Primus Guma Guma Super Stars ku nshuro ya munani (PGGSS8), yanahatanye mu irushanwa rikomeye ry’abanyempano 'Coke Studio'.

Mu bikorwa bya hafi aherutse kugaragaramo harimo igitaramo umunyamerika Ne-Yo yakoreye muri Kigali Arena, ku wa 07 Nzeri 2019. Uyu muhanzi avuga ko ari kimwe mu bitaramo nawe azirikana ko yatanzemo ibyishimo ku barenga 6,000 bari bitabiriye.

Yakurikijeho urugendo yagiriye mu gihugu cya Tanzania aho yakoreye indirimbo izakurikira “Katerine”. Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi (Audio) yatunganyijwe na Producer wo muri Tanzania.

Byavuzwe ko yajyanye n’umuhanzikazi Asinah kugira ngo amufashe mu rurimi. Bruce Melodie yatangarije INYARWANDA ko atigeze apanga kujyana na Asinah muri Tanzania ahubwo ngo gahunda zarahuriranye.

Yavuze ko Asinah yamufashije kumuhuza n’abafite aho bahuriye n’imyidagaduro muri Tanzania. Ati “Ntabwo Asinah yamperekeje. Asinah twahuye afite gahunda yo kujya muri Tanzania.

Urumva umuntu twari tugiye kureba yari umuntu umwe ni we wambwiye ko afite gahunda n’undi muntu w’umunyarwanda. Rero njyewe mbaza Asinah igihe azagendera tugendera icyarimwe. 

Ariko ntabwo twari tugiye muri gahunda zimwe.” Ashima cyane Asinah kuko ngo yagize uruhare runini mu ikorwa ry’iyo ndirimbo yitegura gushyira hanze nyuma ya “Katerine”. 

Indirimbo “Katerine” ntiyayitiriye umugore we:

Nyuma yo kuva muri Tanzania yahise ashyize hanze indirimbo ye nshya yise “Katerine” yasohoye amashusho yayo kuri uyu wa kabiri tariki 17 Nzeri 2019.

Amashusho yafatiwe mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, yifashishijemo Nishimwe Albine wabaye Nyampinga wa Kaminuza ya UTB mu 2016. 

Albine amaze imyaka ibiri ataba mu Rwanda, nyuma y’aho mu 2017 yasezeranye imbere y’amategeko kubana n’umusaza ukomoka mu Butalayani.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO "KATERINA" YA BRUCE MELODIE

">

Bruce Melodie avuga ko iyi ndirimbo ntaho ihuriye n’ibyatangajwe y’uko yayitiriye umugore we. Ayandika yifashishije umuhanzi Mike Kayihura. Ngo iyo aba avuga ku mugore we ntiyari kwifashisha undi muntu.

Ati “Ntibaza ko nyine ari ikintu natekereje cyo gukorera umuntu wanjye ari byo byankuye mu rugo, nta wundi muntu narikwifashisha.”

Yivugira ko “Katerine” atari izina ry’umugore we ariko kandi ngo niba umugore we yariyumvise muri iyi ndirimbo nta kibazo n’ubwo yayihimbiye abantu bose muri rusange.

Ati “Ni indirimbo y’urukundo umuntu wese wumva yakwishimira kuyitura uwe yayimutura ntihagire umuntu ubinyuze ku ruhande.”

Mu bihe bitandukanye Bruce Melodie ntakunze kugaragaza umugore we mu mafoto cyangwa se mu mashusho.

Avuga ko umugore we akuze ku buryo yifatira imyanzuro igendanye n’ubuzima bwe.

Ntiyigeze amwemerera kumushyira mu itangazamakuru. Ati “…Rero yahisemo kutagaragara. Ntabwo namugaragaza. Ni ubushake bwe.”

Uyu muhanzi ntiyerura neza ngo avuge amafaranga yatanze kuri iyi ndirimbo kuko ngo ‘nkunda muzika ku buryo ntarya nkibarira’.

Miss Albine yifashishije mu mashusho y’indirimbo “Katerine”

Bruce Melodie avuga ko yabaye inshuti y’igihe kinini na Miss Albine mbere na nyuma y’uko ava mu Rwanda. Ubwo yajyaga mu Bufaransa mu bitaramo ni nabwo yatekereje gufata amashusho y’indirimbo “Katerine”.

Mu bakobwa yatekereje kwifashisha harimo na Miss Albine. Avuga ko yaganiriye na Miss Albine amusaba kugaragara mu mu mashusho y’indirimbo ye, amwemerera atamugoye.

Miss Albine amaze iminsi ashyize imbere ibikorwa byo kumurika imideli. Bruce Melodie ashima uburyo Miss Albine yitanze akamufasha ndetse ngo ntiyigeze amwishyura.

N’umugabo wa Albine nawe yari yabahaye uburenganzira mbere y’uko batangira gufata amashusho y’indirimbo. Ati “…Urumva Albine twari tuziranyi n’umugabo we byabaye ngombwa ko tumenyana. Rero umugabo we nsanga n’umuntu utabifiteho ikibazo turabimusaba arabyemera.”

Mbere y’uko amashusho asohoka Miss Albine yabanje kuyareba atanga uburenganzira bw’uko asohoka.

Abahanzi bishyuza amafaranga y’ibihembo bya Salax Awards:

Mu bihe bitandukanye benshi mu bahanzi nyarwanda batsindiye ibihembo bya Salax Awards bakomeza kuzamura ijwi bavuga ko batarishyurwa amafaranga batsindiye. Bruce Melodie we si ko abibona.

Avuga ko abahanzi batagakwiriye kwishyuriza mu itangazamakuru kuko ngo hari inzira binyuramo.

Akomeza avuga ko mu mishinga yari afite muri uyu mwaka atateganyaga amafaranga ya Salax Awards bityo ko atavuga ko yambuwe. Kuri we ikiruta ibindi ni amashimwe yahawe.

Sunny wamwijunditse:

Umuhanzikazi Sunny yashyize hanze indirimbo “Kungola” yakoranye na Bruce Melodie. Ni imwe mu ndirimbo zihagaze neza mu tubari no mu bitaramo bikomeye.

Mbere y’uko iyi ndirimbo isohoka, uyu muhanzikazi yabanje kuvuga ko yishyuye Bruce Melodie kugira ngo bakorane, nawe arabyemera. Nyuma Sunny yavuze ko adafite uburenganzira kuri ‘audio’ na ‘video’ kuko ngo Bruce Melodie yabyikubiye.

Bruce Melodie avuga ko yubaha Sunny ariko ngo atangazwa no kuba uyu muhanzikazi atazibukira ngo ave mu ‘matiku’ y’indirimbo “Kungola” bakoze mu mezi ashize.

Avuga ko kenshi iyo aririmbye indirimbo “Kungola” bitanezeza Sunny nyamara ngo ayifiteho uruhare kuko niwe waririmbishije Sunny muri iyi ndirimbo.

Sunny kandi mu minsi ishize yumvikanye avuga ko ariwe wagakwiriye kuba ahatanye mu bihembo bya ‘Kiss Summer 2019’ aho kuba Bruce Melodie kuko ngo indirimbo “Kungola” ni iye.

Bruce Melodie ati “…Njyewe se ntegura ibihembo abo ngabo babikora ba ari bo ubaza. Wingaruramo.” Avuga ko igihe kinini yagiye yirengagiza kuvuga kuri Sunny ariko ngo igihe kirageze ko abireka.

Sunny yagiye kenshi ashinja kenshi Bruce Melodie gutambamira umushinga w’indirimbo ye “Kungola”.

Kugeza ubu indirimbo “Kungola” ntiyanditse muri RDB, Melodie avuga ko ashaka guhemukira Sunny iyi ndirimbo yayiyandikishaho ariko ngo ntiyabikora.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BRUCE MELODIE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND