RFL
Kigali

Umunyamerikakazi Maya yavuze ku ndirimbo y’umunyarwanda agiye kugaragaramo-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:18/09/2019 20:27
0


Nyuma yo kugaragara mu mashusho y’indirimbo 'Anita' y’umuhanzi Kayitare Wayitare Dembe umunyamerikakazi Maya yatangaje ko mu minsi micye azongera akagaragara mu yindi ndirimbo.



Maya yageze mu Rwanda mu umwaka ushize wa 2018 aje mu bikorwa bigamije kubaka amahoro, ari nabwo yahuye n’umuhanzi Kayitare Wayitare Dembe wamamaye mu ndirimbo 'Abana ba Afrika' akamwifashisha mu mashusho y’indirimbo 'Anita' aherutse gushyira hanze.

Maya avuga ko yagarutse mu Rwanda gutembera we na Kayitare Wayitare Dembe, gusa ibi byabaye n’uburyo bwiza bwo gufata amashusho y’indirimbo ya Kayitare yitwa ‘Fata ku mano’ izajya hanze mu mpera z’ukwezi kwa Nzeli 2019.

Ati’’Yego mu mpera z’icyumweru gishize twafashe amashusho y’iyi ndirimbo yitwa ‘Fata ku mano’ byari byiza cyane ‘’.


Hagiye havugwa urukundo rw'ibanga hagati ya Maya na Kayitare Wayitare Dembe. Kuri ibi avuga ko atari byo ahubwo bafitanye ubucuti busanzwe. Yagize ati: ’’Ntabwo turi kumwe, njye nta mukunzi mfite,ni inshuti yanjye nziza ariko ibyo ntabwo ari byo’’.

Kayitare Wayitare Dembe yigeze gutangaza ko uyu munyamerikakazi afitanye isano n’umuhanzi Katheryn Elizabeth Hudson wamamaye nka Katy Perry. Umunyamakuru wa INYARWANDA yamubajije niba koko ibyo Kayitare yavuze ari ukuri, yanga kugira icyo abivugaho.

Maya yagize ati’’Katy Perry ntabwo ari hano ubu urashaka kuvuga kuri njye, ntabwo nshaka kumuvugaho’’. Usibye gukunda, kumva umuziki no kuwubyina Maya ngo akunda no gukina umupira w’amaguru ndetse yanakinnye mu ikipe ya kaminuza yitwa University Park yo muri Amerika.

Kanda hano urebe ikiganiro twagiranye na Maya

Umwanditsi: Neza Valens-Inyarwanda.com

VIDEO: Eric Niyonkuru-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND