RFL
Kigali

Ndi mwiza! Twagira Prince uzitabira Mr Africa International yiyemeje kugarura ikamba mu Rwanda-VIDEO

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:18/09/2019 17:47
0


Twagira Prince Henry ni we wemejwe ko azahagararira u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rya Mister Africa International 2019 rizabera Accra muri Ghana.



Uyu ni we munyarwanda wa gatatu uzaba yitabiriye iri rushanwa nyuma ya Moses Turahirwa wagiyeyo mu 2015 akenegukana umwanya w’igisonga cya mbere na Jean de Dieu Ntabanganyimana [Jay Rwanda] wagiyeyo mu 2017 akanegukana umwanya wa mbere.

INYARWANDA yagiranye ikiganiro kirambuye na Twagira Prince Henry umusore ugomba kuzajyana ibendera ry’u Rwanda muri Ghana. Umwiherero uzatangira mu mpera z’Ugushyingo naho ikamba ritangwe tariki 01 Ukuboza 2019.


Twagira Prince Henry ni umunyeshuri muri Kaminuza ya Kigali aho iga ibijyanye n’ubukungu. Amaze imyaka itatu akora ibijyanye no kumurika imideli no mu Rwanda hanze yarwo. Mu mwaka ushize yabaye igisonga cya mbere  cya Mr Elegancy Rwanda aho yari agaragiye Niyirora Divic wabaye Rudasumbwa.

Uyu musore ufite uburebure bwa m1,94 n’ibiro 73 avuga ko yatangiye ibijyanye no kumurika imideli mu 2015 akiga mu mashuri yisumbuye, abikundishijwe n’inshuti ze abyinjiramo nk’uri kugerageza.

Ati “Nasanze inshuti zanjye nyinshi ziri mu bijyanye no kumurika imideli nanjye njyamo ari ukugerageza ngo ndebe niba ari ibintu nashobora, mbona birampiriye nkomeza gusunika kugeza n’ubu.”


Uyu musore avuga ko yatangiye gushaka kujya guhatana muri Mister Africa International kuva mu 2016 kugeza ubwo abaritegura babonye ubushake n’umuhate yari afite biyemeza kumuha ubutumire.

Ati “Muri uyu mwaka barambajije bati ‘uracyabisha’ ndababwira nti ‘yego’ banyoherereza ubutumwa kuri email burimo ibisabwa byose ndabikurikiza.”  

N’ubwo byamenyekanye ko Twagira azahagararira u Rwanda muri uku kwezi kwa Nzeri, we ngo yabimenye muri Mutarama ku buryo yamaze no kubimenyesha inzego bishinzwe ziyemeje kumushyigikira.


Iyo urebye Twagira Prince Henry ni umusore unanutse kandi muremure cyane bitandukanye n’abasore bamenyerewe muri iri rushanwa bo baba bafite ibigango, gusa kuri we ni ibintu bitamuteye ubwoba.

Ati “Icyizere kirahari, ibyo bintu abantu babitindaho turabizi Jay ajya kujyayo mu bantu bahanganaga ntiyari munini cyane. Navuga ko mfite icyo ndusha abandi ibyo kuba ufite ibizigira ntabwo umuntu yabigenderaho.”

Uyu musore avuga ko iyo yisuzumye imbere n’inyuma bona ari mwiza ku buryo nta kabuza azegukana ikamba. Ati “Ndi mwiza! Nziko umuntu mwiza ari umuntu witonda, usabana kandi ndabizi ko ibyo bintu byose mbifite. N’uko ngaragara inyuma mbona nta kintu ntwaye, nta nkovu mfite mu maso uretse akantu gato, mba mbona nta kintu ntwaye.”


Icyizere ni cyose kuri musore ngo kuko asanzwe amenyereye amarushanwa y’ubwiza, akaba afite intwaro yo kumenya kuvugira mu ruhame.

Umushinga azatanga nubwo atarawunonosora neza, Twagira avuga ko afite umushinga wo gufasha abana baba ku muhanda akabafasha gusubira mu buzima busanzwe bakiga abandi bagashakirwa imirimo.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA TWAGIRA PRINCE HENRY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND