Umuhanzi ukunzwe muri Afrika no hirya no hino kwisi David Adedeji Adeleke wamamaye mu muziki nka Davido yatangaje ko icyamamare Chris Brown yamusabye kuzamwambarira mu bukwe bwe n’umukunzi we Chioma buzaba umwaka utaha wa 2020.
Uyu munyamuziki ukomoka muri Nigeria
ibi yabitangaje anyuze kuri Twiite aho yagize ati: "Chris Brown arashaka kuzambera umuyobozi oooo [araseka]
ibaze Chris Brown yanyambariye". Aya makuru abenshi bayafashe nk'atariyo bibaza uko byaba
bimeze biramutse bibaye. Magingo aya Davido ni umwe mu bari gufasha cyane Chris
Brown muri Tour yise ‘Indigoat’.
Umubano bafitanye muri iki gihe, ushobora kuzatuma Chris Brown yurira rutemikirere yerekeza Lagos akajya kwambarira Davido uzakora ubukwe bushobora kuzaba amateka umwaka utaha.
Tariki 12 Nzeli 2019 ni bwo Davido yateye ivi yambika impeta y’urukundo umukunzi we Chioma Rowland mu birori byabereye muri resitora iherereye mu mujyi wa London mu Bwongereza.
Chris Brown uyu munsi ibitaramo bye birakomereza PPL Center, Allentown, PA, muri Amerika
Umwanditsi: Neza Valens-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO