Kurwara umutwe ni ibintu bisanzwe kandi bishobora kugera kuri buri wese dore ko akenshi ari ikimenyetso cy’uko mu mubiri hari ibitagenda neza. Umutwe udakira n'Ikibazo kiri kugenda cyiyongera cyane ko n'imyuka ihumanya ikirere, urusaku rukabije nabyo biri mu biwutera. Uyu tugiye kuvugaho rero ni wa wundi umuntu abana na wo ubuzima bwe bwose.
Umutwe udakira, ushobora kwizana nk’uko ushobora no kugira impamvu yihariye iwutera. Reka turebe impamvu zishobora gutera umutwe udakira. Zimwe muri zo twavugamo nko:
1. Ibibazo bifata imiyoboro y’amaraso iri ku bwonko ari nayo ishobora gutera indwara ya Stroke
2. Kuba amaraso agera mu bwonko adahagije kubera umutsi
wipfunditse cyangwa se waturitse)
3. Indwara ziterwa na mikorobi nka; Mugiga, ibibyimba byo ku bwonko, gukomereka ku bwonko cyangwa se ahabuzengurutse, gukoresha imiti y'umutwe cyangwa igabanya ububabare kenshi.
Uretse ibi tuvuze hari n'ibindi byongera ibyago byo kurwara umutwe udakira
TANGA IGITECYEREZO