RFL
Kigali

Abanyamakuru 27 n’amatsinda y’imbyino 11 bageze muri ½ cy’irushanwa ‘Talent zone’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/09/2019 10:56
0


Nyuma yo kuzenguruka Intara enye n’Umujyi wa Kigali, Akanama Nkemurampaka k’irushanwa ‘Talent zone’ kemeje ko abahatanira kuba abanyamakuru 27 n’amatsinda y’imbyino 11 ari bo bazahatana mu cyiciro kibanziriza icya nyuma (Semi-final), kuwa 05 Ukwakira 2019.



Ni ku nshuro ya Gatatu ‘Talent zone’ itegurwa. Icyiciro kibanziriza icya nyuma (Semi-final) kizasiga hamenyekanye abashaka kuzavamo abanyamakuru b’ejo hazaza 8 ndetse n’amatsinda y’imbyino nyafurika (Traditional African Dance) n'imbyino zigezweho (Modern Dance) 6 bazahatana ku munsi wa nyuma w’irushanwa, uzaba ku wa 19 Ukwakira 2019.

Iri rushanwa ryatewe inkunga na Royal FM ndetse na Minisiteri y'urubyiruko hamwe n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye. Ku wa 14 Nzeli 2019 kuri Club Rafiki Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali habereye amajonjora yitabiriwe n'abashaka kuba abanyamakuru barenga 65 ndetse  n'amatsinda umunani (8). Rimwe muri aya matsinda ryavuyemo kuko batari bujuje ibisabwa.

Akanama Nkemurampaka kari kagizwe na Simon usobanukiwe n'ubwoko bw'imibyinire y'amako yose, Aissa cyiza nk'umunyamakuru ari kumwe na Kasirye Martin [MC Tino].

Mu cyiciro cy’abanyamakuru abemerewe gukomeza ni Mitima Chris, Sezerano Emmanuel, Ntivuguruzwa Emmanuel, Mutesi Nancy, Uwingabire Anick, Ndungutse Angelo, Itangishaka Velantine na Umukunzi Anny Sabine.

Mu cyiciro cy’amatsinda yo kubyina hakomeje GS Dance Crew, The monsters Crew, Kaza kid Crew na Wasafi crew. ‘Talent Zone’ ni irushanwa rigamije gushakisha abanyempano mu itangazamakuru no kubyina. 

Iri rushanwa ribaye ku nshuro ya Gatatu, ubusanzwe ryaberaga i Kigali gusa kuri ubu rizabera mu Ntara enye n’Umujyi wa KigaliUzagaragaza impano mu kuvugira kuri Radio azahabwa amasezerano y'akazi kuri Royal FM ivugira kuri 94,3. Igisonga cye (1st Runner Up) azahembwa 300,000Frw.

Igisonga cya kabiri (2nd Runner Up) azahemba 200, 000Frw. Itsinda rya mbere mu kubyina rizahembwa 1,000,000Frw. 1st Runner Up azahembwa 500,000Rwf naho 2nd Runner Up azahembwa 300,000Rwf.

Uyu mukobwa arahatanira kuvamo umunyamakuru w'ejo hazaza

Amatsinda y'imbyino yigaragaje muri iri rushanwa

Umunsi wa nyuma w'iri rushanwa uzaba kuwa 19 Ukwakira 2019







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND