RFL
Kigali

Kevin Hart arashinjwa gufata amashusho aryamanye n'umukobwa w'umunyamideli

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:18/09/2019 10:05
0


Umunyarwenya Kevin Hart yajyanywe mu nkiko n’umunyamideli Montia Sabbag amushinja kuba yarashyize hanze amashusho yabo yabo baryamanye mu 2017.



Mu 2017 ni bwo uyu mukobwa Sabbag na Kevin Hart bavuzwe mu bitangazamakuru nyuma y’aho amashusho yabo yagiye hanze basambanira muri hoteli yo mu mujyi wa Las Vegas.

Icyo gihe Sabbag yahakanye ibyavugwaga ko yaba yaragize uruhare mu ifatwa ry’aya mashusho kugira ngo yake amafaranga Kevin Hart ndetse yemeza ko bazafatanya mu gukurikirana uwabafashe amashusho.

Mu kirego gishya uyu mukobwa yatanze ku wa 16 Nzeri 2019, ashinja uwitwa Jonathan Todd Jackson gufata aya mashusho y’urukozasoni rwihishwa. Sabbag kandi ashinja Kevin Hart n’abakozi ba Hoteli kureka nkana uyu mugabo akinjira muri mu cyumba bari baryamyemo.

USA Today dukesha iyi nkuru yagerageje kuvugisha abari muri iki kibazo ariko nta n’umwe wabashije kugira icyo atangaza. Muri iki kirego Sabbag avuga ko Kevin Hart yakoranye na Jackson mu gufata aya mashusho kugira ngo azayifashishe mu kwamamaza ibitaramo yari afite yise “Irresponsible Tour” byatangiye mbere gato y’uko aya mashusho asohoka na nyuma yayo.

Uyu mukobwa arasaba indishyi za miliyoni $60 kubera ingaruka z'aya mashusho. Umunyamategeko wahagarariye Sabbag mu 2017, Lisa Bloom, yabwiye itangazamakuru ko Kevin Hart ari inzirakarengane nta ruhare yagize mu ifatwa ry’aya mashusho.

Icyo gihe Kevin Hart yasabye imbabazi umugore we Eniko n’abana be ari bo Heaven na Hendrix kuri ubu bakaba bafite Kenzo. Uyu munyarwenya ajyanywe mu nkiko mu gihe amaze iminsi micye avuye mu bitaro nyuma y’aho yakoze impanuka ikomeye akavunika umugongo. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND