RFL
Kigali

Himbaza Club yavugije ingoma muri East Africa Got Talent i Burundi bakigaragambya yagize icyo ivuga

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/09/2019 9:40
0


Yannick Niyonzima umukaraza n’umutoza w’ingoma mu itsinda Himbaza Club, ryagarukiye mu cyiciro kibanziriza icya nyuma (Semi-finals) mu irushanwa rya East Africa Got Talent, yatangaje ko nta Leta yabohereje muri iri rushanwa ahubwo ngo ibyabaye bishingiye kuri politiki.



Himbaza Club ni itsinda rigizwe ahanini n’impunzi z’abarundi baba mu Rwanda bakaba abahanga mu kuvuza ingoma. Muri Kanama 2019 bagaragaye mu irushanwa rya East Africa Got Talent bavuza ingoma Leta y’u Burundi ivuga ko bashatse kwiba no kwiyitirira umurishyo w'ingoma z'u Burundi.

Icyo gihe Leta y’u Burundi yatangaje ko izakurikirana itorero ryagaragaye rivuza ingoma muri iri rushanwa. Minisitiri w'umuco n’imikino mu Burundi we yasohoye itangazo "banegura ingendo y'umurwi w'abantu bashatse kwiba no kwiyitirira umurishyo w'ingoma z'u Burundi".

Ibi byakurikiwe n’imyigaragambyo yo ku wa 23 Kanama 2019 aho abarundi bishoye mu mihanda bamagana iri tsinda bavuga ko ryiyitiriye umudiho w'Ingoma zabo ndetse ko bishe akaranga (Umuco) w'abarundi. Bavugaga ko iri tsinda ryoherejwe mu irushanwa na Leta y’u Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na BBC, Yannick Niyonzima yatangaje ko nta Leta yigeze ibohereza mu irushanwa ahubwo ko ibyabaye ari ibintu bishingiye kuri politiki n’abafite inyungu zabo.

Ati: "Ntabwo ari Abarundi muri rusange batadushimye kuko twabonye Abarundi benshi badushimira, ahubwo ni abanyepolitiki n'abafite inyungu kuri bo. Turabizi ko batari kwishimira impunzi ziriho zikora ibikorwa byiza mu buhungiro, nicyo gituma bitigeze bidutungura."

Avuga ko kuba batarambaye ibendera ry’igihugu cy’u Burundi muri iri rushanwa atari ikibazo kuko ku isi hari abarundi bazivuza bataryambaye. 

Makeda uri mu Kanama Nkemurampaka k'irushanwa East Africa Got Talent yavuze ko n'ubwo babiri mu bari bahagarariye u Rwanda (Elisha na Himbaza Club) batabashije gukomeza, kuri we abona ko batsinze

Yannick yatanze urugero avuga ko hari abakinnyi baserukiye u Burundi bafungiwe muri Hotel kandi bari bambaye ibendera ry’igihugu.

Yagize ati: "Kandi nguhaye urugero, hari abakinnyi baserukiye u Burundi ba boxe baheruka kujya mu mahanga ariko bafungiwe muri hotel kandi bari bagiye batwaye ibendera ry'igihugu.

"Twebwe rero niyo twambara ibendera ry'igihugu guhera hasi kugera hejuru n'ubundi bari kuvuga kuriya. Ikibazo ni uko twebwe turi impunzi ziri mu Rwanda ikibazo ntabwo ari ingoma kandi si itegeko ndetse ntibireba ririya rushanwa twari twagiyemo".

Yatangaje ko batababajwe no kuba bataregukanye irushanwa rya ‘East Africa Got Talent’ kuko beretse Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba impano n’umuco wabo.

Ngo kimwe mu byatumye basezererwa harimo no kuba baratowe n’abantu bacye binyuze ku butumwa bugufi (SMS). Akomeza avuga ko bamwe mu bo bari bahatanye bari bafite ubwoba bw’uko ari Himbaza Club ikomeza mu irushanwa.

I Burundi bigaragambije bavuga ko Himbaza Club yatwaye umuco w'igihugu cyabo







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND