RFL
Kigali

Aho wagurira amatike yo kwinjira mu gitaramo Chorale Christus Regnat yatumiyemo umufaransa Jean Claude Gianadda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/09/2019 9:16
0


Chorale Christus Regnat iri mu zikomeye muri Kiliziya Gatolika, yamaze gushyira ku isoko amatike yo kwinjira mu gitaramo gikomeye yatumiyemo umufaransa w’umunyabigwi mu muziki uhimbaza Imana, Jean Claude Gianadda umaze kugwiza indirimbo zikabaka 1 000



Gianadda ni umunyabigwi mu muziki, umuhimbyi, umucuranzi wa gitari, umuririmbyi ndetse akaba n’umubwirizabutumwa bwa Kristu ku isi yose. Harabura iminsi mike ngo ataramire mu Rwanda; ni ku nshuro ya mbere azaba akandagije ikirenge mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Iki gitaramo kizaba tariki 05 Ukwakira 2019 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo araboneka kuri Centre Christus, Centre Saint Paul, Saint Michel and Commnunaute de l’Emmanuel.

Ku wa 06 Ukwakira 2019 hazaba igitambo cya Misa, kizabera kuri Paruwasi Regina Pacis i Remera kuva saa ine za mu gitondo.

Kwinjira ni amafaranga ibihumbi bitanu ( 5 000 Frw) mu myanya isanzwe n’ibihumbi icumi ( 10 000 Frw) mu myanya y’icyubahiro (VIP).

Ushobora kandi no kwifashisha uburyo bwa Mobile Money aho wandika *182*8*1*666600# ukabona aho ushyira umubare w’amafaranga, iyi service ni ubuntu.

Gianadda afite indirimbo zikabaka 1 000

Chorale Christus Regnat igeze kure imyiteguro y’iki gitaramo yateguye mu rwego rwo gushakia inkunga abana bafite ubumuga bw'ingingo ndetse no mu mutwe baba mu Kigo cy’i Gahanga.

Soma: Chorale Christus Regnat yatumiye mu gitaramo icyamamare Jean Cluade Gianadda w'indirimbo zikabaka 1 000

Jean Claude Gianadda watumiwe i Kigali azwi cyane mu ndirimbo ‘Trouver dans ma vie Ta présence’, ‘Jésus me voici devant toI’, ‘Tiens Ma Lampe Allumée’. Yashyize hanze album nka : ‘Qu'il est formidable d'aimer’, ‘Près de Toi Marie’ n’izindi.

Yabonye izuba mu 1944 avukira mu gihugu cy’u Bufaransa. Yabaye umwarimu wa Siyansi n’umuyobozi w’ ishuri rya Koreji Saint Bruno i Marselle mu Bufaransa kuva 1970 kugeza 1994. Uyu muhanzi w’umunyabigwi yashyize hanze album ya mbere mu 1974 aho yafatanyaga kuririmba no kwigisha muri Koreji Saint Bruno.

Ku myaka 50 y’amavuko yaje gusezera ku mwuga we w’ubwarimu yiyegurira gusa kuririmba nk’ubutumwa bwe bw’ibanze muri Kiriziya. Jean Claude Gianadda nk’umuririmbyi, yakoze indirimbo nyinshi cyane zikubiye muri za Album zirenga 100. Ni abahanzi bacye ku isi afite aka gahigo.

Yashinze umuryango witwa ‘Association Jeunesse et Culture Saint-Bruno’. Intego nyamukuru y’uwo muryango zigabanyije mu bice bibiri: Mu Kiliziya; yibanda ku kuteza imbere indirimbo zisingiza Imana.

Mu buzima busanzwe agafasha abababaye haba mu gihugu cye kavukire ndetse n’ahandi ku isi yose. ‘Website’ ye bwite igaragaza umubare munini w’ibihugu byo ku migabane itandukanye afitemo ibitaramo muri uyu mwaka aho azenguruka isi yose yamamaza Kristu abinyujije mu bihangano bye.

Chorale Christus Regnat yatumiye umufaransa Jean Claude Gianadda mu gitaramo cyo gufasha







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND