RFL
Kigali

ParaVolleyAfrica 2019: U Rwanda rwatwaye igikombe rutsinze Misiri runabona itike ijya i Tokyo-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/09/2019 21:03
0


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatwaye igikombe cya Afurika cya Sitting Volleyball itsinze Misiri amaseti 3-1 ku mukino wa nyuma wakinwaga ku mugoroba w’uyu wa Kabiri.



Ikipe y’u Rwanda yahise yuzuza imikino itatu ikurikiranye kuko yatsinze imikino ibiri ibanza. Muri uyu mukino u Rwanda rwatwaye igikombe rutsinze Misiri amaseti 3-1 (22-25, 28-26, 25-15 na 25-18).



Ikipe y'u Rwanda yishimira igikombe 

Bigendanye no kuba u Rwanda rwatwaye igikombe, rwahise rubona itike y’imikino Paralympique 2020 izabera i Tokyo mu Buyapani.

Umusaruro mwiza w'abakinnyi b’u Rwanda watumye mu bihembo birindwi (7) byatanzwe, bitandatu byatwaye n’abakinnyi b’u Rwanda mu gihe igihembo kimwe cyatwaye n’umukinnyi wa Misiri.


U Rwanda ruzakina imikino Paralympique

Igihembo gikuru cy’umukinnyi ku giti cye gihabwa uwahize abandi mu irushanwa (MVP) cyahawe Nyirambarushimana Sandrine.


Nyirambarushimana Sandrine yabaye umukinnyi w'irushanwa 

Dore uko abakinnyi bagiye bahembwa:

•       Best Server: Khalil Esraa (EGY)

•       Best Receiver: Nyiraneza Solange (RWA)

•       Best Setter: Bazubagira Claudine (RWA)

•       Best Spiker: Mukobwankawe Liliane (RWA)

•       Best Blocker: Umutoni Clementine (RWA)

•       Best Libero: Mukobwankawe Liliane (RWA)

•       MVP: Nyirambarushimana Sandrine (RWA)


Murema Jean Baptiste Perezida wa NPC Rwanda asoza irushanwa 

Mu mikino ibanza (Round Robbin), u Rwanda rwatsinze Misiri mu mikino ibiri. Umukino wa mbere u Rwanda rwatsinze Misiri amaseti 3-1 (26-24, 15-25, 25-22 na 25-20) mbere y’uko bayongera andi maseti 3-1(25-15, 25-13, 21-25 na 25-22).

U Rwanda rwatwaye igikombe n’imidali ya Zahabu, Misiri iba iya kabiri ihabwa imidali ya “Silver” mu gihe Kenya ya gatatu ari nayo ya nyuma yambitswe imidali ya “Bronze”.


Misiri yatsinzwe n'u Rwanda imikino itatu

Kenya yasoje ku mwanya wa nyuma  


Ikipe nziza yaranze irushanwa 

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND