Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatwaye igikombe cya Afurika cya Sitting Volleyball itsinze Misiri amaseti 3-1 ku mukino wa nyuma wakinwaga ku mugoroba w’uyu wa Kabiri.
Ikipe y’u
Rwanda yahise yuzuza imikino itatu ikurikiranye kuko yatsinze imikino ibiri
ibanza. Muri uyu mukino u Rwanda
rwatwaye igikombe rutsinze Misiri amaseti 3-1 (22-25, 28-26, 25-15 na 25-18).
Ikipe y'u Rwanda yishimira igikombe
Bigendanye
no kuba u Rwanda rwatwaye igikombe, rwahise rubona itike y’imikino Paralympique
2020 izabera i Tokyo mu Buyapani.
Umusaruro
mwiza w'abakinnyi b’u Rwanda watumye mu bihembo birindwi (7) byatanzwe, bitandatu
byatwaye n’abakinnyi b’u Rwanda mu gihe igihembo kimwe cyatwaye n’umukinnyi wa
Misiri.
U Rwanda ruzakina imikino Paralympique
Igihembo
gikuru cy’umukinnyi ku giti cye gihabwa uwahize abandi mu irushanwa (MVP)
cyahawe Nyirambarushimana Sandrine.
Nyirambarushimana Sandrine yabaye umukinnyi w'irushanwa
Dore uko
abakinnyi bagiye bahembwa:
• Best Server: Khalil Esraa (EGY)
• Best Receiver: Nyiraneza Solange (RWA)
• Best Setter: Bazubagira Claudine (RWA)
• Best Spiker: Mukobwankawe Liliane (RWA)
• Best Blocker: Umutoni Clementine (RWA)
• Best Libero: Mukobwankawe Liliane (RWA)
• MVP: Nyirambarushimana Sandrine (RWA)
Murema Jean Baptiste Perezida wa NPC Rwanda asoza irushanwa
Mu mikino
ibanza (Round Robbin), u Rwanda rwatsinze Misiri mu mikino ibiri. Umukino wa
mbere u Rwanda rwatsinze Misiri amaseti 3-1 (26-24, 15-25, 25-22 na 25-20)
mbere y’uko bayongera andi maseti 3-1(25-15, 25-13, 21-25 na 25-22).
U Rwanda
rwatwaye igikombe n’imidali ya Zahabu, Misiri iba iya kabiri ihabwa imidali ya “Silver”
mu gihe Kenya ya gatatu ari nayo ya nyuma yambitswe imidali ya “Bronze”.
TANGA IGITECYEREZO