RFL
Kigali

Tom close yavuze kuri nyina w'umwana arera asaba Meddy na The Ben kugaruka gukorera umuziki mu Rwanda-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:18/09/2019 8:14
2


Dr Muyombo Thomas wamamaye mu muziki ku izina rya Tom Close yatangaje ko abona Meedy na The Ben bakwiye kugaruka gukorera umuziki mu Rwanda kuko hari ibyo byakongera ku iterambere ry’umuziki nyarwanda.



Tom Close yatangiye umuziki 2008, atangira kumenyekana akiga muri Kaminuza i Huye. Ni umuhanzi nyarwanda umaze kugera ku rwego rwiza mu muziki, ku buryo magingo aya afite benshi abereye icyitegererezo mu muziki. Ni we muhanzi nyarwanda wa mbere wegukanye irushanwa rya PGGSS ku nshuro ya mbere mu 2011.

Tariki 30 Ugushyingo 2013 ni bwo yashyingiranywe na Niyonshuti Ange Tricia, ubu bafitanye abana 2 umuhungu n’umukobwa. Tom Close cyangwa se Dr Muyombo Thomas nyuma yo kurangiza amasomo yakoze akazi kajyanye n'ibyo yize, yigeze kuba umuganga w’abana.

Tariki 03 Mata 2019 inama y’abaminisitiri ni bwo yagize Tom Close umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe gutanga amaraso ishami rya Kigali (RCTBT-Kigali).

INYARWANDA yamuganirije agaruka kuri byinshi. Yavuze ku mwana arera, kuri Meddy na The Ben bakorera umuziki muri America n’igituma umuziki w’abanyarwanda udatera imbere n’ibindi.

INYARWANDA: Muraho neza?

Tom Close: Muraho neza.

INYARWANDA: Twagusanze mu kazi ni mu masaha y’ikiruhuko, ubu uri kuruhuka umeze neza?

Tom Close: Oya, akazi ndagakomeje nta kiruhuko nkunze kugira iyo nkifite akazi ko gukora, iyo akazi gahari ndagakomeza nkajya mu kiruhuko iyo nkarangije.

INYARWANDA: Wasanze kuyobora bimeze bite?

Tom Close:Ni ibintu bisanzwe iyo utabikomeje biba ari ibintu bisanzwe.

INYARWANDA:Nta mbogamizi zibirimo?

Tom Close: No mu buzima busanzwe mbana n’abantu nkorana n’abantu, hari abo mba nyoboye n’abandi navuga ko tuba turi ku rugero rumwe nk'uko nabikubwiye iyo utabikomeje biba ari ibintu bisanzwe.

INYARWANDA: Umuziki w’abanyarwanda urawubona ute?

Tom Close: Umuziki w’abanyarwanda ndawubona mu bice bibiri ku ruhande rumwe urimo gukura ku rundi ruhande urimo kugwingira. Ku ruhande rw”ibyo abahanzi bakora urimo gukura hariyongeramo ubumenyi, isuku n’imbaraga ariko, ku rundi ruhande rw’abawureba n’abashinzwe kuwushyigikira, nka leta n’abandi bashoramari basa n’abawuterareranye.

INYARWANDA: Huza Minisiteri y’Umuco na Siporo n’abashorari ugaragaze ukuntu batuma ugwingira.

Tom Close: Uruganda rw’imyidagaduro rushyizwemo ubushobozi igihugu gishobora kwinjiza amadovize kikagaruriza kuri ya yandi gishora mu bintu kidafitiye ubushobozi bwo kubona hanyuma, leta ikanareshya ibigo bikomeye byaba ibyo mu Rwanda cyangwa se hanze bigashora mu myidagaduro.

INYARWANDA: Ejo ushobora kuba umukozi muri MINISPOC wakora iki ku buryo hagaragara impinduka mu muziki nyarwanda?

Tom Close: Nk’umuntu wabaye muri ubu buzima numva hari byinshi nahindura gusa sindi kwiyamamaza. Numva ushinzwe agashami gafite aho gahuriye n’abahanzi yakagize abajyanama bakomoka muri ba bahanzi, bakajya bungurana ibitekerezo ku byakorwa bigamije guteza imbere abahanzi kuko, igihe mwaganiriye ushobora kumenya icyo babura.

INYARWANDA: Kuki uyu mwaka witaye cyane ku bahanzi bakizamuka ntukore ibihangano byawe?


Tom Close: Ni uko nzi akomaro ko gukorana indirimbo n’umuhanzi mukuru nanjye ubwanjye nkizamuka byagiye bimfasha nzakomeza no kubikora. Umuhanzi muto udukurikiye wifuza ko dukorana indirimbo azaze apfa kuba abishoboye afite ubushobozi bwo gukora video nziza na audio nziza ni karibu ashobora kunyandikira kuri instagram n’ahandi.

INYARWANDA: Ni iki gihari kuri Tom close mu mwaka utaha mu muziki?

Tom Close: Ni ibihangano bitandukanye.

INYARWANDA: Aka kazi ntabwo kazakugora mu gukora umuziki?

Tom Close: Ntabwo kazangora sinakwemerera ko nzajya ngaragara mu bitaramo byinshi ariko, ibyo nanone ibiterwa n’imikurire nzajya nkora ibitaramo biri ku rwego rwanjye.

INYARWANDA: Hari umwana urera watawe n’ababyeyi ubu ameze ate?

Tom Close: Ameze neza.

INYARWANDA: Ari kugenda akura?

Tom Close: Yego ari gukura

INYARWANDA: Ni agaki kagushimisha kuri we?

Tom Close: Ibintu byose kuri we biranshimisha nkeka ko ari umwana udasanzwe kuko twahujwe n’Imana kandi nkeka ko azagirira igihugu akamaro. Nagirira igihugu akamaro niyo nyiturano nzaba mbonye. Ni byinshi binshimisha kuri we uburyo akura, aravuga mu dutamatama n’umwana ukureba ukabona ashatse kukuganiriza, bigaragara ko azamenya kuganira azagira urukundo mbimusomamo.

INYARWANDA: Ubona agufata nka se?

Tom Close: Niko abizi kandi ndi na papa we n’ubundi.

INYARWANDA: Umwe mu babyeyi be yigaragaje akavuga ati uwo mwana ndamushaka wamumuha?

Tom Close: Ntabwo namumwima, ndamukunze ariko nkeka ko icyatumye uwo mubyeyi amuta aramutse agaragarije ubuyobozi ko kitagihari namumusubiza rwoze.

INYARWANDA: Mu bana bawe basanzwe ntawe ubonamo impano ya muzika?

Tom Close: Abana banjye bose mbona ibintu byose bagerageza kubikunda. Umuhungu wanjye akunda indirimbo zanjye cyane, umukobwa agakunda kuririmba no gushushanya icyo navuga ni uko umukobwa we azi gushushanya birenze ibyo nari nzi ku myaka ye.

INYARWANDA: Ni ibihe bihe ujya ukumbura byawe na ba The Ben?

Tom Close: Ibihe byose buriya byo mu buto abantu iyo batekereje basubije amaso inyuma barabikumbura. Bikunze ntacyo byabahombya numva bagakwiriye kugaruka bagakorera umuziki hano, bakagira n’ibindi bikorwa bahakorera bitari umuziki. Nk'uko rero wari ubimbajije nkumbura ibihe byose, bakiri ahangaha biragoye kuba navuga ngo igihe iki n’iki.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA TOM CLOSE


Umwanditsi: Neza Valens-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Claire 4 years ago
    Tom Close Imana iguhe umugisha ku bw'uwo mwana wabereye umubyeyi yari yaraye.
  • Mimi Triphine4 years ago
    Tom Close Imana ijye ikomeza ikwagure mubyo ukora byose hamwe n'umuryango wawe.Ndabakunda cyane





Inyarwanda BACKGROUND