RFL
Kigali

Chorale 'Bikiramariya umubyeyi umara intimba abayifite' yateguye igitaramo gikomeye cy’indirimbo zo gusingiza Imana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/09/2019 15:00
0


Chorale Bikiramariya Umubyeyi umara intimba abayifite ibarizwa muri Kiliziya Gatolika muri Paruwasi ya Saint Famille, yateguye igitaramo gikomeye cy’indirimbo zo gusingiza Imana, kizaba tariki 27 Ukwakira 2019 muri Centre Saint Paul.



Chorale Bikiramariya Umubyeyi umara intimba abayifite yatangiye ivugabutumwa ku wa 23 Ukuboza 2001; icyo gihe yari ifite abanyamuryango 60. Ibarizwa mu ikoraniro Bikiramariya Umubyeyi umara intimba abayifite. Ubu ifite abanyamuryango 85 barimo abaririmbyi n’abacuranzi. Ifite kandi abana 50 babyina muri Kiliziya.

Mu gihe cy’imyaka cumi 18 bamaze mu iyogezabutumwa bamaze gukora ‘CD’ y’indirimbo 13; zimwe mu ndirimbo zamenyekanye ni nka: “Mariya mubyeyi utumara intimba”, “Ikaze iwacu Bikiramariya”, “Mubyeyi muzirantege” n’izindi.     

Kwinjira muri iki gitaramo ni 2,000 Frw mu myanya isanzwe na 5,000 Frw muri VIP. 

Amatike araboneka kuri ‘Librairy’ Urumuri, ‘Librairy’ Nyina wa Jambo zose zibarizwa kuri Saint Famille no mu ikoraniro Bikiramariya Umubyeyi umara intimba abayifite. Igitaramo kizatangira saa kumi n'imwe (17H:OO').

Chorale Bikiramariya umubyeyi umara intimba abayifite yateguye igitaramo cy'indirimbo zisingiza Imana

Perezida wa Chorale Bikiramariya Umubyeyi umara intimba abayifite, Munyentarama Athanase yatangarije INYARWANDA ko muri uyu mwaka wa 2019 iki gitaramo bagihaye umwihariko. Yagize ati:

Ni igitaramo kigamije gushishikariza abakirisitu gukomeza kuryoherwa n’indirimbo za Kiriziya Gatorika no gukomeza kuba mu isengesho bakangurirwa kuguma mu muhamagaro wabo. 
Ni ku nshuro ya Gatatu duteguye iki gitaramo kandi mu bihe bitambutse byagenze neza. Turasaba abakirisitu kwitabira ari benshi kuko twabateguriye indirimbo nziza kandi zinyura amatwi zinakora ku mutima.

Akomeza avuga ko iyi korali yatangijwe ku gitekerezo cy’abavandimwe bari bagize ikoraniro Bikimariya umubyeyi umara intimba abayifite bifuje ko bazajya babona ababaririmbira muri missa z’ubukwe, igihe hari uwitabye Imana n’igihe habaye amasenderezwa y’abakarisimatike.

Avuga ko mu isenderezwa ry’abakarisimatike ryabereye i Ndera tariki 23 Ukuboza 2001 ari bwo iyi korali yaserutse bwa mbere yizihiza ibyo birori ndetse ihabwa gahunda yo kujya iririmba mu misa muri kiriziya nk’izindi korali zose.

Iyi korali imaze 18 mu ivugabutumwa ryagutse

Uretse kuririmba iyi Korali ikora ibikorwa by’urukundo.

Buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi basura abarwayi ku bitaro bya CHUK ndetse inshuro imwe mu gihembwe basura abagororwa bakaririmba muri misa bakabafasha mu bikorwa bitandukanye nko kwita ku batishoboye no kugemurira abatagira ababagemurira. Iyi korali kandi ikoreshereza iminsi mikuru abana bari kumwe n’ababyeyi babo muri gereza.  

Chorale Bikiramariya Umubyeyi umara intimba abayifite ifitanye ubumwe n’izindi korali nka: Magnificat ibarizwa muri Parowasi ya Nkanka Diyosezi ya Cyangungu, Chorale Christu Umwami ubarizwa muri Parowasi ya Mutete Diyosezi ya Ruhengeri, Chorale Ishami Ritoshye yo muri Parowasi ya Kansana Diyosezi ya Kibungo n’izindi.

Baguye umubano bakorana na Chorale zo mu muhanga nka: Chorale Holly Eucharist yo mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya n’izindi.

Bamwe mu bana ba Chorale Bikiramariya umubyeyi umara intimba abayifite

Igizwe n'abanyamuryango 85

Igitaramo kizabera kuri Centre Saint Paul

Denis wahimbye indirimbo y'ikipe ya Rayon Sports

Ni ku nshuro ya Gatatu iyi korali igiye gukora igitaramo cy'indirimbo zihimbaza Imana

Abacuranzi ba Chorale Bikiramariya umubyeyi umara intimba abayifite

Ku cyumweru twasoje iyi korali yaririmbye mu gitambo cya missa

Padiri Uwimana Ildephone watuye igitambo cya missa


Kanda hano urebe amafoto menshi:

AMAFOTO: Mugunga Evode-INYARWANDA ART STUDIO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND