Kuri iki Cyumweru tariki 15/09/2019 kuri ADEPR Nyamugari kuva saa Saba z’amanywa habereye igitaramo cy'umuhanzi Byukurabagirane Noel wamurikaga album ye y'amashusho igizwe n'indirimbo 8.
Muri iki gitaramo, Byukurabagirane Noel yari ari kumwe na Stella Manishimwe uzwi cyane nka ‘Ni njye wa mugore’, Hakizimana Vedaste, Yasipi choir n’abandi. Byukurabagirane yabwiye Inyarwanda.com ko iki gitaramo cye cyagenze neza cyane. Yamuritse ku mugaragaro album ye y'amashusho ikubiyeho indirimbo zamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu.
Yavuze ko impamvu yateguye iki gitaramo ari ukugira ngo umurimo w’Imana urusheho kwaguka. Ati “Ni igiterane cyo kumurika album y'amashusho igizwe n’indirimbo 8. Impamvu cyateguwe ni ukugira ngo umurimo w'Imana urusheho kwaguka. “ Uyu muhanzi yatangiye umurimo w'uburirimbyi muri 2016. Amaze gukora indirimbo 12 z’amajwi n’indirimbo 8 z’amashusho.
AMAFOTO
Byukurabagirane yinjiye mu mubare w'abahanzi bafite album y'indirimbo z'amashusho
TANGA IGITECYEREZO