Umuryango w’urubyiruko wa One Help One Direction Ihumure wateguye igikorwa cyiswe “Agasaro for Love” kizanahurirana n’Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro uzizihizwa tariki 21 Nzeri 2019.
One Help One Direction Ihumure ni umuryango ugizwe n’urubyiruko
rusaga 30 rwishyize hamwe mu rwego rwo gufatanya n’igihugu mu kurandura ikibazo
cy’abana bata ishuri bakajya mu buzererezi no kurinda uburenganzira bwabo.
Bafite gahunda bise “The Smile Sunday” aho buri
cyumweru bahuriza hamwe abana 50, mu kigo cyo kwa Gisimba mu mujyi wa Kigali, bakirirwana nabo bakina, ndetse banabigisha imyitwarire
myiza, uburenganzira bw’abana no gusubiramo amasomo yabo.
Uyu muryango kandi urihira amafaranga y’ishuri bamwe
mu bana bakomoka mu miryango ikennye. Ku nshuro ya kabiri bateguye igikorwa cyo cyiswe “Agasaro
For Love” kigamije gukusanya inkunga yo gufasha ababyeyi b’abana bafasha kuko
ubukene bubangamira uburere bwiza bakwiye guha abana babo.
Umuhuzabikorwa w’uyu muryango, Amani Rene Pacifique,
yabwiye INYARWANDA ko bashaka kuremera abo babyeyi, amafaranga ashobora
kubafasha gutangiza ubucuruzi buciriritse mu rwego rwo kuzamura imiryango yabo.
Iki gikorwa kizaba tariki 21 Nzeri 2019 kikazabera ku
rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, ubwo hazaba hanizihizwa umunsi
mpuzamahanga w’amahoro.
Kuri uyu munsi hazaba hari umuhanzi Michael Makembe
umwe mu bagize mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa rya Art Rwanda-Ubuhanzi,
akagira ubuhanga mu gucuranga icyembe, umunyarwenya Zaba Missed Call na Kodo
Cartoons.
Hazerekwana kandi amafoto na filime mbarankuru yakozwe
ku bana bo mu turere 15 tw’u Rwanda aho bagiye batanga ibitekerezo ku
nsanganyamatsiko y’amahoro.
Umunyarwenya Zaba Missed Call azasetsa abazitabira "Agasaro for Love"
Michael Makembe ufite ubuhanga mu muziki azaririmba
One help One Direction Ihumure bafasha abana babarinda ubuzererezi
TANGA IGITECYEREZO