RFL
Kigali

Umuziki na Politiki: Ibyamamare cyane cyane abahanzi bahitamo inzira ya politiki

Yanditswe na: Editor
Taliki:17/09/2019 10:02
1


Iyo havuzwe ijambo politiki abenshi bumva ubuyobozi cyangwa se ubutegetsi, naho iyo bavuze muzika, abanshi bumva indirimbo, abahanzi, umunezero n’ibindi. Gusa ntawavuga ko abatekereza batya bari kure y’ukuri.



Kugereranya politiki na muzika ntibyapfa korohera buri wese. Ibi bibiri byavuzwe bigira uko bikorwa n’uko bigirira akamaro bene byo, ni ukuvuga abanyamwuga babyo ndetse n’abagenerwabikorwa. Isano tuza kwitsaho gato ni uko byose byigarurira imitima ya benshi mu buryo bumwe cyangwa se ubundi. Na none, ntitwakwirengagiza ko ari politiki, ari muzika byose biba hafi ya muntu mu mage no mu mudendezo.

Murabizi cyane buryo ki umuhanzi akora indirimbo ukumva irahura n’ibyo urimo ucamo mu buzima bwawe cyangwa se uburyo abanyepolitiki batanga ibiganiro ku ngingo iyi n’iyi ukumva koko baragera ku ngingo zawe. Yego! Ibyo ni ukuri nta n'icyo bitwaye kuko iyo bitagenze bityo nawe ntacyo aba yakoze.

Sosiyete n’amakimbirane biragendana. Umunyarwanda ati: ahari abantu ntihabura urunturuntu! Mu gihe sosiyete irimo inyura mu bihe bigoranye cyangwa se by’irenganywa rishingiye kuri politiki, abahanzi bagana inganzo bakayinoza nyuma yaho hakavuka igihangano cyuje ubutumwa bugenewe ibirimo kuba. Ni uko n'abanyepolitiki akenshi na kenshi babaho mu gihe bifuza kurengera inyungu z’imbaganyamwinshi.

Isano riri hagati ya politiki na muzika ntabwo ryagarukiye aho, kuko nk’uko byavuzwe, abahanzi bakora ibihangano ngo bagaragaze akarengane, ibura ryo kwishyira no kwizana, uburinganire, ubwigenge n’ibindi biba bikomereye umuryango mugari. Ibyo bihangano kandi usanga kenshi bikoreshwa n’abanyepolitiki nabo bifuza kuzana impinduramatwara, bityo bagakoresha inzira abenshi mu bantu banyurwa nayo; muzika.

Bacye mu bahanzi bakoresheje impano zabo mu gusakaza ubutumwa bwahinduye imyumvire ya benshi. Kugeza magingo aya, bamwe bizera ko ubwo butumwa budakwiye kwibagirana. Iyo nkubiri, yateye ingabo mu bitugu umuziki ku isi hose.

Impirimbanyi y’ubwigenge muri Amerika abinyujije mu itarenti ye, Wood Guthrie, Sam Cooke, nawe wakoze indirimbo nka ‘A Change Is Gonna Come’ mu mwaka wa 1964 ubwo yarimo aharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Si politiki gusa kuko nk’itsinda Band Aid ryashinzwe na Bob Geldof hamwe na Midge Ure, rikora indirimbo bise ‘Do They Know It’s Christmas?’ yo mu 1984 ubwo barimo gukusanya inkunga yo gufasha Ethiopia mu kiza cy’inzara cyari cyarateye. 

Iburengerazuba bw’Afurika; Nigeria, ni ho hibarutse umuhanzi w’icyamamare ku isi hose, bitewe n’ibihangano bye byakunze kujora ubutegetsi bubi, ubukoroni, ironda rishingiye ku ruhu n’ibindi. Fela Kuti, intyoza y’Afurika muri muzika. Abo n’abandi bataje kuri urwo rutonde ntabwo bose baje kuvamo abanyepolitiki. 

Bamwe, bari bakeneye kucengeza amatwara mashya muri sosiyete bifashishije muzika. Hari abahiriwe ibihugu byabo birahinduka, abandi nabo byashoboraga kwanga. Mu kuri, bafatwa nk’intwari za muzika. Ntitwakirengagiza ko hari abandi bahanzi (abaririmbyi) bakoze injyana zitandukanye n’ubutumwa butandukanye, ariko bakagera igihe bavuga bati: ‘bafana banjye ngiye gukomereza muri politiki’.

Kanye West, icyamamare muri muzika ku mugabane w’Amerika wigeze gutangaza ko yifuza guhatana nawe akayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2020. Gusa ubu mu bakandida bagaragajwe Kanye West ntarimo! Byagenze bite?

Uganda, Nkozi, ni ho umuhanzi wakunzwe n’abatari bakeya Robert Kyagulanyi Ssentamu, ku rubyiniro yari azwi nka Bobi Wine. Yatangiye umuziki mu 1999 awusezera vuba ahagana mu 2017 ubwo yatorerwaga kuba Intumwa ya rubanda mu gace ka Kyaddondo.

Kioo, Kigeugeu, Kipepeo n’izindi. Nyiri ibi bihangano muramuzi cyane. Jaguar cyangwa se Charles Njagua Kanyi, ni umuhanzi, umunyapolitiki ndetse n’umushoramari uturuka muri Kenya. Nawe agaragara mu bahanzi bashyize ku ruhande muzika bakajya mu nzira ya politiki.

Uwavuga ko abahanzi ari bo bonyine mu ruhando rw’ibyamamare bayoboka politiki yaba yirengagije ukuri. Arnold Alois Schwarzenegger, abenshi mwamwibuka tuvuze tuti ‘komando’. Ni icyamamare mu gukina ndetse no gukora sinema, umwanditsi n’ibindi bitari politiki. Kuva muri 2003-2011 yabaye Guverineri wa 38 wa Leta ya California.

Ronald Reagan, Perezida wa 40 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mbere y’uko ajya muri politiki yabanje kuba umukinnyi wa filime ndetse anagira amasezerano y’imyaka 7 na studio ya ‘Warner Brothers’. Nyuma ni bwo yatangiye inzira ya politiki ubwo yabaga Guverineri wa California.

Inyota ya muntu yo kugira ububasha no kuvuga rikijyana, niyo itera ibyamamare bimaze kugira imbaga y’abantu bakurikira ibyo bakora amanywa n’ijoro, kuba bahindura inzira. Hanyuma icyizere bumva ko bafitiwe n’abakunzi babo kikabatera kwiyamamaza kandi, abenshi mu babigerageza barahirwa. 

Ikindi ni uko bamwe muri abo, baba bifuza impinduka bamwe bagahitamo kunyuza ubutumwa mu bihangano byabo, abandi bakanyura mu nzira iziguye bakajya guhangana nabyo nk’abanyepolitiki. Bamenyereye kujya imbere y’imbaga, bazi neza uko batanga ubutumwa bushobora guhindura ibitekerezo bya bamwe ndetse kandi baranashoboye yaba mu bukungu ndetse no mu kugira inshuti zikomeye zo kubafasha.

Umwanditsi: Faridi Muhawenimana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MURWANASHYAKA Emmanuel4 years ago
    Iki Cyegeranyo ni kiza cyane cyuje ubwenge. uzatubwire ibyamamare mu mikino n'imyidagaduro byazanye impinduka muri politiki ndetse n'imibereho ya muntu muri rusange.





Inyarwanda BACKGROUND