RFL
Kigali

Amavubi yageze i Kinshasa mbere yo gucakirana n’Ingwe za Congo kuri uyu wa Gatatu-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/09/2019 9:02
2


Mu gicuku cy’uyu wa Mbere gishyira uwa Kabiri tariki 17 Nzeli 2019 (00:20’) ni bwo ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru w’u Rwanda (Amavubi) yahagarutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe igana i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.



Ikipe y’abakinnyi 23, abatoza n’abandi bose bari kumwe nayo bageze i Kinshasa ku kibuga cy’indege cya N’djili saa munani n’iminota 45 (02h45’) byari saa cyenda n’minota 45 za Kigali (03h45’).



Amavubi asesekara i Kinshasa

Nyuma bahise bajya gucumbika muri Royal Hotel iri mu gace ka Gombe mu mujyi wa Kinshasa ni mu ntera y’ibilometero bitanu (5km) uva ku kibuga cy’indege.

Saa tatu z’igitondo za Kinshasa (09h00’) biraba ari saa yine z’i Kigali, abakinnyi barafata ifunguro rya mu gitondo, baruhuke gato kugira ngo bakore imyitozo saa kumi n’imwe n’igice za Kinshasa (17h30’) bihura neza na saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba ku masaha ya Kigali (18h30’) n’ubundi akaba amasaha umukino uzaberaho.

Bageze mu mujyi wa Kinshasa, Mashami Vincent umutoza mukuru w’Amavubi yavuze ko ashima Imana kuba urugendo rwagenze neza. Agaruka ku mukino bafitanye na DR Congo, Mashami yageze ati:

“Mu mupira byose birashoboka, birumvikana DR Congo ni bo bafite amahirwe menshi ariko hari iminota 90’ iduhishiye byinshi ariko ni yo mpamvu turi hano, na bo bari mu mwiherero kubera ko bazi uburyo umukino uzaba ukomeye. Seychelles twarayitsinze ariko tugomba gutangira kubyibagirwa kuko ntabwo izagaruka, ni amateka”. 


Mashami Vincent umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu Amavubi

Agaruka kuri Haruna Niyonzima wajyanye n’ikipe nyuma yo kudakina imikino ibiri ya Seychelles bitewe n’ikibazo yagize mu byangombwa bye, Mashami Vincent yavuze ko ibyangombwa by’inzira bikosoye yamaze kubibona ahubwo ko igisigaye ari ko hoherezwa ubutumwa muri CAF kugira ngo bakosore neza ibyarimo amakosa bityo Haruna Niyonzima yemererwe gukina.


Rutamu Patrick umuganga w'Amavubi yinjira mu modoka yagombaga kubajyana kuri hoteli Royal i Kinshasa


Rwabugiri Omar umunyezamu w'Amavubi na APR FC


Mutsinzi Ange Jimmy (Ibumoso) na Niyonzima Olivier Sefu (Iburyo) abakinnyi ba APR FC n'Amavubi


Buteera Andrew umukinnyi wo hagati muri APR FC n'Amavubi

Ikipe y’u Rwanda mu mupira w’amaguru igizwe n’abakina imbere mu marushanwa ategurwa na FERWAFA izacakirana n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Nzeli 2019 mu mukino wa gicuti uzabera i Kinshasa.



Seninga Innocent umutoza wungirije mu Mavubi asohoka mu modoka


Ubwo Amavubi yari mu ndege agana i Kinshasa


Ndayishimiye Eric Bakame i Kinshasa

Ni umukino uzafasha u Rwanda kunononsora imyiteguro y’umukino Amavubi afitanye na Ethiopia muri gahunda yo gushaka itike y’imikino ya CHAN 2020 izabera muri Cameroun.

Uyu mukino kandi uzafasha DR Congo kwitegura umukino bafitanye na Republique Centre Afrique (CAR) nabo muri gahunda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu gikinwa hakoreshejwe abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN).


Uva ibumoso: Eric Rutanga, Ombolenga Fitina, Manzi Thierry na Nsabimana Eric Zidane ubwo bari i Kanombe


Uva iburyo: Buteera Andrew, Niyonzima Olivier Sefu na Nsabimana Eric Zidane abakinnyi bose bakina hagati mu kibuga ubwo bari mu ndege

Nsabimana Aimable kapiteni wa Police FC ubwo yari akiri i Kanombe

U Rwanda ruzasura DR Congo tariki 18 Nzeli 2019 ku kibuga cya Stade de Martyrs mbere yo kurira indege igana i Addis Ababa muri Ethiopia tariki 19 Nzeli 2019. Umukino w’u Rwanda na Ethiopia uzabera mu mujyi wa Mekelle tariki 22 Nzeli 2019 mu gihe umukino wo kwishyura uzabera i Kigali tariki 19 Ukwakira 2019.


Mico Justin imbere ya bagenzi be i Kinshasa


Iranzi Jean Claude asohoka mu modoka

Uva iburyo: Manzi Thierry, Ombolenga Fitina na Mutsinzi Ange Jimmy ba myugariro ba APR FC n'Amavubi

Dore abakinnyi 23 Mashami Vincent yahisemo kwitabaza muri uru rugendo:

Kimenyi Yves (Rayon Sports), Ombolenga Fitina (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Aimable Nsabimana (Police FC), Manzi Thierry (APR FC), Buteera Andrew (APR FC), Nsabimana Eric Zidane (AS Kigali), Djabel Manishimwe (APR FC), Iranzi Jean Claude (Rayon Sports) , Bizimana Yannick (Rayon Sports), Ernest Sugira (APR FC), Ndayishimiye Eric Bakame (AS Kigali), Mutsinzi Ange Jimmy (APR FC), Bishira Latif (AS Kigali) , Iradukunda Eric Radou (Rayon Sports), Eric Rutanga Alba (Rayon Sports), Niyonzima Olivier Sefu (APR FC), Amran Nshimiyimana (Rayon Sports) Mico Justin (Police FC), Danny Usengimana (APR FC), Ishimwe Kevin (APR FC), Rwabugiri Omar (APR FC) na Haruna Niyonzima (AS Kigali).


Uva ibumoso: Mico Jutsin, Nsabimana Eric Zidane, Bishira Latif, Bizimana Yannick na Danny Usengimana (wengamye ku cyuma)


Ishimwe Kevin (Ibumoso),Imanishimwe Emmanuel (Hagati) na Niyonzoma Olivier Sefu (Iburyo) abakinnyi ba APR FC



Uva ibumoso: Iradukunda Eric Radou, Manishimwe Djabel na Kimenyi Yves


Uva Ibumoso: Ndayishimiye Eric Bakame, Nsabimana Eric Zidane na Bishira Latif abakinnyi ba AS Kigali



Kimenyi Yves ubu ni we munyezamu nimero ya mbere mu Rwanda



Eric Rutanga myugariro akaba na kapiteni wa Rayon Sports


Manishimwe Djabel umukinnyi wo hagati muri APR FC


Sugira Ernest rutahizamu wa APR FC n'Amavubi 


Uva Ibumoso: Ndayishimiye Eric Bakame, Mico Justin na Nsabimana Eric Zidane 


Uva ibumoso: Mico Justin, Buteera Andrew na Nsabimana Eric Zidane i Kinshasa 


Nshimiyimana Amran (Ibumoso na Ombolenga Fitina (Iburyo) inyuma yabo hicaye Bizimana Yannick

Uva ibumoso: Eric Rutanga Alba, Ombolenga Fitina, Manzi Thierry na Nsabimana Eric Zidane  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niringiyimama François Xavier 4 years ago
    Twisjimiye urutonde Umutoza yahamagaye,abana bacu barashoboye kd n'umutoza arashoboye doreko mwamupinga kuko Atari umuzungu...mumuhe gutekereza kd mu muhe imikino yagishuti kugirango abahungu bacu bamenyerane.
  • Ngarukiyimana pierr irdephonce4 years ago
    Turabakundacyane mukomereze ahoo





Inyarwanda BACKGROUND