RFL
Kigali

Igor Mabano yasohoye indirimbo "Urakunzwe" yahaye ibitekerezo bibiri, amashusho yafatiwe i Mombasa-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/09/2019 19:12
0


Umuhanzi Igor Mabano ubarizwa mu inzu ireberera inyungu z’abahanzi ya Kina Music, yamaze gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo nshya yise “Urakunzwe”.



Iyi ndirimbo “Urakunzwe” yasohotse kuri uyu wa Mbere tariki 16 Nzeri 2019. Amashusho yafashwe na Carlos na Santiago bakorera kompanyi Pose Films.

Indirimbo ifite iminota itatu n’amasegonda 33’. Mu buryo bw’amajwi(Audio) yatunganyijwe na Ishimwe Karake Clement Umuyobozi wa Kina Music.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "URAKUNZWE" YA IGOR MABANO

Mabano yatangarije INYARWANDA, ko amashusho y’iyi ndirimbo “Urakunzwe” yafatiwe mu Mujyi wa Mombasa muri Kenya mu gihe cy’iminsi 15.

Igor Mabano yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yise "Mabano"

Ni indirimbo avuga ko ifite umwimerere nk’uwizindi ndirimbo yagiye ashyira hanze mu bihe bitandukanye kuko yayihaye ibitekerezo bibiri.

Yagize ati “Igitekerezo cya mbere naririmbyeho ni icy’umuntu uba wifuza gutereta umukobwa akabura uburyo abimubwira ariko akamubwira ngo "Urakunzwe". Icyo wakora cyose urakunzwe.”

Yungamo ati “Muri iyi ndirimbo harimo n’ikindi gitekerezo cy’umuntu uba ufite uwo bakundana ariko akamuburira umwanya wenda akamubwira ati wihangayika aho ndi ndagutekereza, urakunzwe. Ni umuntu uba ushimangira ko amukunda koko.”

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "URAKUNZWE" YA IGOR MABANO

Uyu mukobwa Igor Mabano yifashishije mu mashusho y’indirimbo "Urakunzwe" yanagaragaye mu mashusho y’abandi bahanzi nka Khaligraph Jones n’abandi.

Igor Mabano yakunzwe bikomeye mu ndirimbo nka “Iyo utegereza”, “Dear Mashuka”, “Too Late” n’izindi.

Amashusho y'indirimbo "Urakunzwe" yafatiwe mu Mujyi wa Mombasa


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "URAKUNZWE" YA IGOR MABANO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND