RFL
Kigali

Para Volley Africa 2019: Tumenye ikipe y’abagore bahagarariye u Rwanda mu mikino iri kubera mu Rwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/09/2019 20:03
0


Kuva ku Cyumweru tariki 15 kuzageza kuwa 22 Nzeri 2019, u Rwanda ruri kwakira igikombe cya Afurika cya Volleyball y’abafite ubumuga (2019 Africa Para Volleyball Championship).



Mu cyiciro cy’abagore, imikino yatangiye tariki 15 Nzeri 2019 ikazarangira kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Nzeri 2019 ubwo Misiri izaba icakirana n’u Rwanda. Ikipe izatsinda muri ibi bihugu byombi izaserukira umugabane wa Afurika mu mikino Paralympique 2020 izabera i Tokyo mu Buyapani.

Muri iyi mikino, u Rwanda rufitemo ikipe y’abagore ikaba magingo aya ihanganye na Misiri ku mugabane wa Afurika.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe amazina n’amafoto y’abakinnyi bahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa kugira ngo n’abatabazi babashe kubamenya.

Bazubagira Claudine, Kwizera Carine, Mukobwankawe Liliane (Captain), Musabyemariya Alice, Nyirantungane Providence, Nyirambarushimana Sandrine, Nyiraneza Solange, Nyiranshimiyimana Agnès, Murebwayire Claudine, Umutoni Clementine, Mushimiyimana Chantal  na Mugirwanake Louise ni bo bagize ikipe y’abakinnyi 11 bahagarariye u Rwanda.


Abakinnyi 11 b'u Rwanda

Igikurikira n’uko tugiye kureba amafoto, amazina na nimero igiye iranga umukinnyi kugira ngo turusheho kubatandukanya.

Reka turebe urutonde ruriho abakinnyi bose na nimero ibaranga mu irushanwa. Turahera ku mukinnyi ufite umubare muto tumanuke tugeze ku mukinnyi ufite nimero igizwe n’imibarwa ibiri ibyara umubare munini.

Dore uko abakinnyi bakurikirana bitewe na nimero bambara ku myenda:

1.NYIRANSHIMIYIMANA Agnes

2.MUGIRWANAKE M.Louise

3.MUREBWAYIRE Claudine

4.NYIRAMBARUSHIMANA Sandrine

5.MUSABYEMARIYA Alice

7.BAZUBAGIRA Claudine

8.KWIZERA Carine

11.NYIRANEZA Solange(Libero)

13.UMUTONI Clementine

15.MUKOBWANKAWE Liliane(Captain)

16.MUTUYIMANA Chantal


Nyiranshimiyimana Agnes (1)


Mugirwanake Louise (2)


Murebwayire Claudine (3)


Nyirambarushimana Sandrine (4)


Alice Musabyemariya (5)    


Bazubagira Claudine (7) 

Kwizera Carine (8)


Nyiraneza Solange (11)


Umutoni Clementine (13)

Mukobwankawe Liliane (15)  kapiteni w'u Rwanda 


Mutuyimana Chantal (16)

PHOTOS: Saddam MIHIGO (INyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND