RFL
Kigali

Social Mula mu bahanzi 10 bahataniye igihembo cya Prix Découvertes 2019 gitangwa na RFI

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/09/2019 16:58
0


Umuhanzi Mugwaneza Lambert wamamaye nka Social Mula, yashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bo ku mugabane wa Afurika bahatanye mu irushanwa ry’umuziki ya ‘Prix Decouverte 2019’, ritegurwa Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI).



Umwaka ushize ‘Prix Decouverte 2018’ yegukanwe n’umuhanzi Yvan Buravan w’imyaka 22 y’amavuko. Social Mula yanditse ku rukuta rwa instagrama asaba gushyigikirwa ‘Prix Decouverte’ ikongera gutaha mu Rwanda. Yagize ati: 

Bantu Banjye nejejwe no kubamenyesha ko nagize amahirwe yo kuba nahatanira igihembo Cya #prixdécouverte2019 nkaba mbasaba kumba hafi. Kunshyigikira (gutora) ni ukujya kuri web ya prixdécouverte.com kikongera gutaha iwacu mu rw’imisozi 1000. Murakoze cyane.

Social Mula ahatanye na Bebe Baya (Guinée), Celine Banza (RDC), Cysoul (Cameroun), Lydol (Cameroun), Nasty Nesta (Bénin), NG Bling (Gabon), Yann’Sine (Maroc) na Zonatan (Île Maurice).

Guhera kuri uyu wa 16 Nzeli 2019 umuhanzi uhatanye muri iri rushanwa ushobora gutangira kumuha amahirwe unyuze kuri www.prixdecouvertes.com

Umuhanzi uzegukana iki gihembo azamenyekana ku wa 07 Ugushyingo 2019 nyuma y’isuzuma rizakorwa n’Akanama Nkemurampaka kagizwe n’abahanzi b’amazina azwi nka: A'Salfo, Charlotte Dipanda, Tiken Jah Fakoly, Fally Ipupa, Josey, Angélique Kidjo, Youssou N'Dour, Oumou Sangaré and Singuila.

Iri rushanwa rimaze gutwarwa n’abahanzi b’amazina azwi muri Afurika ritegurwa n’Umuryango w’abavuga ururimi rw’Igifaransa (Institut Français) ku bufatanye na Unesco.

Bamwe mu bahanzi bamaze gutwara iri rushanwa ni Amadou na Mariam (Mali), Rokia Traoré (Mali), Soul Bang’s (Guinée), Maurice Kirya (Uganda) na Tiken Jah Fakoly (Côte d’Ivoire).

Mu 2013 umuhanzi Mani Martin yaserukiye u Rwanda ariko ntiyabasha gutwara igihembo. Mu 2016 u Rwanda rwaserukiwe na The Ben na Angel Mutoni bataha amara masa. Umwaka ushize wa 2018 u Rwanda rwaserukiwe na Yvan Buravan yegukana iri rushanwa rikomeye ku isi.


Social Mula

Social Mula ahataniye 'Prix Decouverte 2019'


Social Mula mu bahatanye muri Prix Decouverte 2019






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND