RFL
Kigali

Agaciro Cup 2019: Udukoryo twaranze umukino wa nyuma wahuje Rayon Sports na Mukura VS II Ibyo gushima-VIDEOS

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:16/09/2019 16:38
0


Tariki ya 13 na 15 Nzeli 2019 kuri sitade Amahoro habereye imikino yo guhatanira igikombe cy'Agaciro 2019 cyegukanywe na Mukura Victory Sport itsinze Rayon Sports ibitego 2-1, umukino wanabereyemo udukoryo dutandukanye.



Iri rushanwa ryabaye mu minsi ibiri ryasize isomo n'ubutumwa ku makipe atandukanye. Ikipe z'ibigugu yewe zaniyubatse mu minsi ishize zeretswe ko byose bishoboka. Mu mukino wa nyuma, ku ruhande rwa Mukura VS yari ifite abakinnyi benshi bavuye muri Rayon Sports harimo umunyezamu Gerard wasezerewe n'iyi kipe, umukinnyi ufite akazina k'akabyiniriro Congole wirukanywe muri Rayon Sports, umwataka Samuel Chukwudi umwe mu bakinnyi baguzwe na Rayon ndetse akavamo yirukanywe n'umutoza Ovambe Olivier wasezerewe na Rayon kubera umusaruro mubi mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup ryabereye mu RWANDA.

Agakoryo ka Gatandatu 

Ikarita zitukura ku mpande zombi muri uyu mukino Rutanga Eric Captain w'ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kugaragaza uburakari umusifuzi wo ku ruhande ndetse akagerageza gushaka kurwana nawe yahawe ikarita itukura, kimwe na mugenzi we Ndizeye Innocent ukinira Mukura VS nawe weretswe ikarita itukura.

Ndizeye Innocent (7) abuza Iranzi gutambuka 

Agakoryo ka Gatanu

Abakinnyi bavuye muri Rayon Sports kuri ubu bakinira Mukura VS gahunda yabo yari iyo kwihimura ku ikipe bavuyemo. Muri uyu mukino Penaliti y'igitego cya mbere yatewe na Samuel Chukwudi umukinnyi wanatsinze ibitego byinshi muri iri rushanwa umwataka waguzwe agasezererwa kimwe n'abandi batari bashoboye muri Rayon Sports. Samuel kandi ni nawe watsinze ibitego byinshi muri iri rushanwa.


Samuel yahawe igihembo cy'umukinnyi watsinze ibitego byinshi

Agakoryo ka Kane

Umukinnyi ufite akazina k'akabyiniriro Congole wirukanywe muri Rayon Sports yahaye akazi kenshi abo hagati ba Rayon Sports kugeza aho yakoresheje amakosa ba myugariro ba Rayon Sports mu rubuga rw'amahina bagahanishwa Penalite.


Umufana wa Rayon Nkundamatch n'undi wa APR FC batsinze Penalite bahawe  

Agakoryo ka Gatatu

Bikorimana Gerard umwe mu banyezamu barambye muri Rayon Sports muri uyu mukino yabereye ibamba ba rutahizamu ba Rayon Sports cyane ko yagiye akuramo imipira imwe n'imwe yari kuvamo ibitego kugeza aho yemewe guhabwa ikarita y'umuhondo kubera gutinza umukino.

Uyu munyezamu umupira wose wamugeraga mu biganza yawukoreragaho amafiyeri kugeza aho yafashe umupira nta muntu umwegereye ahita andyama hasi, ibi byamuviriyemo guhabwa ikarita y'umuhondo.

 

Agakoryo ka Kabiri

HervĂ© Rugwiro yakinnye uyu mukino atameze neza, gusa uburyo yakinagamo ntiwari kumenya ikihishe inyuma gusa kuri we yatangarije itangazamakuru ko we yumvaga atari ameze neza. 


Agakoryo ka mbere 

Umutoza wa APR FC Mohammed Adil Erradi nyuma y'umukino wabahuje na Police FC yagaragaje uburakari kugeza aho atifuzaga kuganira n'itangazamakuru gusa nyuma y'iminota itanu yisubiyeho ariko yemerera itangazamakuru kumubaza ibibazo bitatu.


Mohammed Adil Erradi wari ufite uburakari bushingiye ku kutishimira imisifurire

Ibyo gushima 

Ibyo gushimira abategura iri rushanwa ni byinshi, usibye kuba ari irushanwa rifasha amakipe kwisuzuma risigira abakinnyi kumenya urwego bariho. Ikindi umuntu yashima ku mukino wa nyuma mu minota yo kuruhuka hagaragaye Penaliti zatewe n'abafana b'amakipe yitabiriye iri rushanwa ndetse abazitsinze barahembwa. Ibi bikomeza gususurutsa abari bitabiriye uyu mukino ndetse ku rundi ruhande bigaha ubutumwa n'abafana ko baba batekerezwaho. 

Icya nyuma umuntu yavuga ni ukwiyongera kw'amafaranga ahabwa amakipe yitabiriye iri rushanwa.  Mu mwaka wa 2018 ikipe ya mbere yahawe Milliyoni ebyiri z'amafaranga yu Rwanda (2,000, 000 Frw ) mu gihe mu mwaka wa 2019 ziyongereye zikaba Miliyoni eshatu (3 000,000Frw).   

Kanda hano urebe mu mashusho udukoryo twaranze uyu mukino


Abafana bateye Penaliti mu gihe cy'ikiruhuko 


Rugwiro HervĂ© utari umeze neza yavuze ko gutsindwa babitewe no kudashyira hamwe


Hatangajwe amafaranga iyi mikino y'agaciro imaze kwinjiza kuva yatangira



PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)

VIDEOS: Eric NIYONKURU (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND