Inzovu ni inyamaswa ya mbere nini iba ku butaka ikaba ari inyamabere ndetse n’indyabyatsi ikiyongeye kuri ibi ni uko ihaka igihe kingana n’amezi 22.
Inzovu igira
izuru rirerire cyane twakwita ko rikora nk’akaboko, rikaba ripima ibiro 130
rifite n’ubushobozi bwo kwikorera ibiro
bigera kuri 250. Ifite umutwe munini n’amatwi arambutse. Imara amasaha 19
kuri 24 agize umunsi irya (ibyatsi) ndetse n’aho ishyize umwanda wayo hamera
ubwoko bw’ibiti iba yarariye. Ihembe ryayo ripima ibiro 40 rikaba rigura
miliyoni 175 z’amafaranga y’u Rwanda.
Nk'uko tubikesha urubuga www.babble.com dore zimwe mu nyamaswa zihaka igihe kirekire: Inka (ihaka amezi 9-9.5), Ifarashi (amezi 11-12), Intare (amezi 11 cyangwa 12), Inkura (amezi 16-19), Imparage (amezi 12-13), Ingamiya (amezi 13-14), Indogobe (amezi 12-14) n'agasumbashyamba (amezi 15).
Ugereranyije n’umuntu, inzovu ifite ubwonko bukubye inshuro enye ubw’umuntu. Ubwonko bw’inzovu bupima ibiro 4 mu gihe ubw’umuntu ari ikiro 1. Mu gihe umuntu akoresha amaso ngo arebe, inzovu yo ikoresha amazuru yayo cyane mu kwihumuriza kugira ngo imenye umuntu runaka cyangwa ikintu kigeze kuyinyura imbere nko mu myaka itanu ishize, bivuze ko mu mwanya wo gukoresha amaso yayo ngo irebe yo yifashisha amazuru cyane kugira ngo yihumurize.
Iyi nyamaswa igira amoko abiri y’amabara ariyo: ibara risa nk’ivu ndetse n’ikijuju. Inzovu zikunda kuba mu bibaya no mu mashyamba, ariko ni gacye zishobora kuba mu butayu, uretse ahantu habiri ku isi ariho: Mali no mu Majyaruguru ya Namibia, hari ubutayu byibuze bushobora kubonekamo amazi macye ho zishobora kuba zahaba.
Inzovu zifitemo
ibintu bibiri bizifasha kuba zaba mu butayu bugaragaramo amazi macye ari byo: kuba idakenera amazi menshi muri kamere yayo no kuba irya ibyatsi.
Inzovu zo
muri Afrika zigira ibiro byinshi
ugereranyije n’izo muri Asia, aho izo muri Afrika inyinshi ziba zifite ibiro
8,000 bingana na toni 9 naho izo muri Asia ziba zifite ibiro 5,500. Wakwibaza
impamvu zitagira ibiro bingana? Impamvu 3 z’ingenzi ni uko:
1.Inzovu zo
muri Afrika zigira amatwi manini kubera
ko ariyo azifasha kwirinda izuba naho izo muri Asia zigira amatwi mato kuko
ziba ahantu hashyushye. Iyi ikaba yaba impamvu yo kutanganya ibiro.
2.Inzovu zo
muri Asia (z’ingabo) nizo zigira amahembe
ariko izo muri Afrika yaba ingabo cyangwa ingore zose zigira amahembe. Ari byo
bituma izo muri Afrika zigira ibiro byinshi ugereranyije n’izo muri Asia.
3.Inzovu zo
muri Afrika zigira imitwe minini ugereranyije n’izo muri Asia.
UMWANDITSI: Ange Uwera-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO