RFL
Kigali

Amata y’indogobe avura kanseri ? YouTube yanenzwe ku bw’amashusho yakwirakwije avuga ku miti itari yo ivura kanseri

Yanditswe na: Editor
Taliki:16/09/2019 12:46
0


Igenzura ryakozwe na BBC ryasanze hari amashusho menshi yamamaza imiti itari yo ngo ivura kanseri (cancer) ku rukuta rwa YouTube, amwe muri ayo mashusho akaba yari amaze kurebwa n’abantu ibihumbi n’ibihumbi.



Abashakashatsi ba BBC bagenzuye YouTube mu ndimi icumi: icyongereza, igiporutigare, ikirusiya, icyarabu, igihinde, ikidage, ikinya Ukraine, igifaransa ndetse n’igipersiya (Persia), basanze hari amashusho arenga 80 yamamaza urukingo rwa kanseri, 47 muri ayo mashusho aherekejwe n'andi mashusho yo kwamamaza. Amwe muri ayo mashusho akaba ari ay'amakompanyi akomeye nka Samsung, Kraft Heinz, Grammarly na Clinique.

Amwe muri ayo mashusho avuga ko kunywa ibinyobwa bitandukanye nk’iby’imitobe (Juice), turmeric, baking soda cyangwa ngo kunywa amata y’indogobe byagufasha kwirinda no gukira kanseri. Nyuma y’iminota mike amashusho avuga ku kunywa amata y’indogobe nk’umwe mu miti ya kanseri ashyizwe ku rubuga rwa YouTube yahise arebwa n’abasaga 446,000. Amashusho atari mu rurimi rw’icyongereza ni yo yaciye kuri YouTube cyane kuruta amashusho yo mu rurimi rw’icyongereza.

Muri Mutarama abayobozi ba YouTube bavuze ko bagiye kujya bitondera ibinyuzwa kuri urwo rubuga bishobora kuba byayobya abarukoresha bikaba byabagiraho ingaruka mbi. Basobanuye ko iyo myanzuro izakomeza gushyirwa mu bikorwa buhoro buhoro bahereye ku mashusho yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ama kampani nka Kraft Heinz na Grammarly yahakanye ko ukwamamaza kwabo ntaho guhuriye n’ayo mashusho y’imiti ya kanseri itari yo. Umuvugizi wa YouTube yavuze ko bamaze gukuraho amashusho 70 nyuma yo guhamagarwa na BBC.

Yavuze kandi ko kutagira amakuru ya nyayo ari imbogamizi, ariko hakaba hari ibyo bari gukora birimo kwerekana amashusho yizewe aturutse ku baganga b’inzobere, ndetse bakaba bahise bakuraho amasusho yagaragazaga amakuru atari aya nyayo yashoboraga kugira ingaruka ku buzima bw’abantu.

Yavuze ko sisiteme yabo ubu itameze neza, ko abenshi mu bari gushaka amakuru ku miti ya kanseri bari guhita boherezwa aho bakura amakuru yizewe. Si ubwa mbere ikibazo nk’iki cy’amashusho ashobora kugira ingaruka ku buzima akwirakwira kuri YouTube.

Umwanditsi: Cyuzuzo Gentillesse-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND