Ku nshuro ya mbere u Rwanda ruzakira iserukiramuco ry’umuziki ryiswe Afropolitain Nomade rizaba mu mpeshyi y’umwaka wa 2020. Festival Afropolitain Nomade ni iserukiramuco rya muzika rihuza abahanzi batandukanye baturuka mu bihugu bya Afurika ariko bataramenyekana cyane.
Iri serukiramuco ryatangiye kuva mu 2012 aho ryabereye mu mujyi wa Douala muri Cameroon, 2015 ribera i Libreville muri Gabon, 2016 rikomereza i Cotonou muri Benin, 2017 rijya Pointe-Noire muri Congo Brazaville, 2018 ribera i Dakar muri Senegal naho iya 2019 yabereye Abidja muri Cote d'Ivoire.
Jean Pierre Kalonda utegura iri serukiramuco yabwiye INYARWANDA ko rigamije guhuriza hamwe abahanzi bo muri Afurika no kuba amahirwe yo kumenyekana ku ruhando mpuzamahanga. Yagize ati:
Rigamije guhuza abahanzi bose b’Afurika, bakigaragaza. Iyo baje mu gihugu baba bashaka kuzamura abahanzi baho kuko haza abacunga inyungu z’abahanzi benshi na televiziyo nyinshi mpuzamahanga, bigatuma bamwe bahabwa amasezerano.
Kwitabira iri serukiramuco bisaba kuba umuhanzi
amenyereye gucuranga mu buryo bwa live, ufite byibuze alubumu imwe n’indirimbo
ebyiri zifite amashusho n’inyandiko zerekana ibyo ibitangazamakuru byamuvuzeho
mu bijyanye na muzika.
Ku bahanzi bo mu Rwanda bashaka kuzaryitabira,
barasabwa kuziyandikisha baciye mu rugaga rw’abaririmbyi bo mu Rwanda. Kuva Festival Afropolitain
Nomade yatangira, imaze kunyuramo abahanzi bagera kuri 300 bakoze ibitaramo 150
byitabiriwe n’abantu barenga ibihumbi 10.
TANGA IGITECYEREZO