RFL
Kigali

Mutoni wo muri filime Seburikoko yakoze ubukwe abo bakinana bamuha inka-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/09/2019 10:07
0


Umuganwa Sarah [Mutoni] wamamaye mu filime y’uruhererekane ya Seburikoko ica kuri Televiziyo y’u Rwanda, yakoze ubukwe n’umukunzi we Nkunzimana Issa.



Kuri uyu wa 15 Nzeri 2019 ni bwo Umuganwa Sarah uzwi nka Mutoni muri filime ya Seburikoko yatangiye urugendo rushya rw’ubuzima bwe na Nkunzimana bamaranye igihe mu munyenga w’urukundo. Ubukwe bw’aba bombi bwabereye i Shyorongi mu karere ka Rulindo. 

Ku wa 30 Kanama 2019 ni bwo Nkunzimana yasabye anakwa umukunzi we Umutoni mu birori byabereye mu karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba aho uyu mukobwa avuka.

Umukinnyi wa filime wamamaye nka Samusure ni we wari umusangiza w’amagambo (MC) wananyuzagamo agasetsa benshi, yanaririmbiye abageni. Abakinnyi ba filime nyarwanda batashye ubukwe barimo Ndimbati, Clapton Kibonke, Kirenga Saphine, Siperansiya n’abandi. 

Niyitegeka Gratien [Seburikoko, Papa Sava] ni we wavuze mu izina ry'abakina muri filime Seburikoko.

Muri filime Niyitegeka [Seburikoko] ni we se wa Mutoni. Yavuze ko mu myaka itanu ishize uyu mukobwa yababereye umwana mwiza kandi ko atabivuga kuko yakoze ubukwe.

Yahaye ikaze Nkunzimana Issa mu muryango wabo, avuga ko babageneye inka. Yabashyikirije 'enveloppe' ababwira kuzakora uko bashoboye bakaguramo inka.

Mutoni wo muri Seburikoko ku munsi we w'amateka

Nkunzimana Issa n'umukunzi we Umuganwa Sarah

Bamwe mu bakinnyi ba filime nyarwanda bashyigikiye Umuganwa Sarah wakoze ubukwe

Umuganwa Sarah n'umukunzi we n'abari babaherekeje

Umukinnyi wa filime Clapton Kibonke

Umukinnyi wa filime Samusure yari umusangiza w'amagambo muri ibi birori, yanaririmbiye abageni






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND