RFL
Kigali

U Bubiligi: Byinshi ku itsinda KdKz rigiye gusohora umuzingo wakorewe muri studio ikorerwamo na Stromae

Yanditswe na: Editor
Taliki:16/09/2019 10:00
0


Kdkz Music Bandz ni itsinda ry'abaraperi bakora injyana ya Trap na Rap ku mugabane w'uburayi mu bihugu nka Holland, u Bwongereza, u Bubirigi no mu Bufaransa. Iri tsinda rigizwe na Fallen Hvc, Double M na Babougang. Itsinda KdKz ni rimwe mu bateguye KIVU AWARDS 2019.



Kdkz ni itsinda rikomoka mu Rwanda Iburengerazuba mu karere ka Rusizi. Ryatangiye ibikorwa byaryo by'ubuhanzi ku mugabane w'iburayi ahagana mu mwaka wa 2017. Ubu iri tsinda rimaze gushyira hanze ibikorwa bitandukanye birimo indirimbo nka King For The Queen ndetse na Hanze ifite amashusho bakoreye i Bruxel mu gihugu cy'u Bubirigi. Iri tsinda riri mu b'imbere mu bari gutegura ibihembo bya Kivu Awards cyo gufasha abahanzi bakizamuka bakomoka mu ntara by'umwihariko ku turere dukora kuri kivu.

Mu myaka ya 2009 gushyika 2013 iri tsinda ryakoreraga umuziki mu Rwanda i Rusizi mu itsinda ryamenyekanye nka Jaguar Unit aho ryakoze ibikorwa by'indashyikirwa muri muzika Nyarwanda by'umwihariko mu ntara. KdKz yakoranye n'abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo, Bruce Melody, Jody, Jay Polly, Bull Dogg n'abandi benshi mu rwego rwo kuzamura ubuhanzi mu ntara kuko urebye neza ibyo iri tsinda ryakoze wasanga ari byo byatumye ubuhanzi bukomera i Burengerazuba muri kiriya gihe kuko aho bigeze ubu ni intambwe ishimishije ugereranyije n'imyaka micye ishize.

Nubwo hari benshi batigeze bifuza kubona iri tsinda rigera ku nzozi zaryo nk'uko twabitangarijwe na Double M umwe muri aba basore ngo ni uko Imana ariyo yabafashije. Uyu musore kandi yakomeje ashimira cyane by'umwihariko Top 5 Sai, PlanB, Barrick Music, Ibisumuzi ndetse n'abanyamakuru babafashije muri ya nzira ndende banyuzemo.

Kuri ubu Kdkz Music Bandz ifite ibikorwa birimo gutegurwa harimo n'ibyarangiye nka Mixtape (Umuzingo) iri mu nzira yo gusohoka gusa ngo izina ryo riracyari ibanga. Iyi Mixtape yakorewe muri Studio ikoreramo ibyamamare ku isi nka Stromae ,nabandi benshi .

2020 ni imwe mu ndirimbo zizaba ziri kuri iyi Mixtape gusa bakaba bayishyize hanze mu buryo bwo kumvisha Abanyarwanda uburyohe bw'uko izindi zizaba zimeze. Iyi ndirimbo 2020 ikangurira Abanyarwanda kwitegura kugera muri 2020 barageze ku byo biyemeje. Kuri iyi ndirimbo uyu musore yagize agiti" Ubu u Rwanda ruhagaze neza niyo mpamvu twahisemo gukora iyi ndirimbo 2020 ishimangira ukuntu iryoshye kandi inashyushe bitewe n'impinduka zagaragaye mu Rwanda. Iyi mixtape yo ifite ubusobanuro ku banyarwanda bose kuko irimo inyigisho zitandukanye, n'indirimbo zitera imbaraga abantu b'ingeri zose". 


Umwanditsi: Kwizera Jean de Dieu-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND