RFL
Kigali

Agaciro Cup 2019: Iyabivuze Osée yafashije Police FC gucyura umwanya wa 3 batsinze APR FC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/09/2019 16:01
0


Igitego cya Osée Iyabivuze cyo ku munota wa 72’ w’umukino, cyafashije Police FC gusoza ku mwanya wa gatatu mu irushanwa ry’Agaciro Cup 2019.



Police FC iheruka gutwara iki gikombe mu 2015, yigaranzuye APR FC ikunze kuyigora mu yandi marushanwa iyitsinda igitego 1-0 muri iri rushanwa rinategura shampiyona 2019-2020.



Iyabivuze Osee yatsinze igitego cyatumye Police FC isoza ku mwanya wa gatatu

Police FC yari yatsinzwe na Rayon Sports muri ½  mu gihe APR FC yakuwemo na Mukura VS.

Police FC bari bagerageje gukora impinduka mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga mu mukino baheruka guhuramo na Rayon Sports.

Mpozembizi Mohammed, Hakizimana Kevin, Nduwayo Valeur, Songa Isaie na Kubwimana Cedric bagiye hanze ya 11 biha umwanya Nimubona Emery, Ndikumana Magloire, Iyabivuze Osee, Ngendahimana Eric.

Ibi ni nako byari bimeze kuri APR FC  kuko bari bafashe umwanzuro wo gushyiramo ikipe ya mbere biciye mu mpinduka bakoze bahereye mu izamu ryarimo Rwabugiri Omar.



Buteera Andrew (20) ahunga Munyakazi Yusuf Lule (20)

Mu bwugarizi bari bazanyemo Manzi Thierry, Ombolenga Fitina na Emmanuel Imanishimwe batakinnye babanje mu kibuga bahura na Mukura VS.

Hagati mu kibuga bari bazanye Niyonzima Olivier Sefu, Buteera Andrew na Manishimwe Djabel batabanjemo ubushize.

Mu busatirizi bari bazanye Sugira Ernest utahiriwe n’umukino aho yaje afatanya na Ishimwe Kevin na Byiringiro Lague bacaga mu mpande.

Mu buryo bw’imikinire, ikipe ya APR FC wabonaga hagati bahuza neza ndetse n’inyuma ukabona nta mpungenge ariko bakagorwa n’uburyo bwo gukina umupira wihuta iyo babaga bageze mu gice cyegereye izamu rya Police FC.


Ombolenga Fitina agenzura umupira imbere ya Nshuti Doimique Savio 



Manzi Thierry (4) kapiteni wa APR FC abyigana na Osee Iyabivuze (22) 

Mu buryo bwo gukora impinduka, APR FC bakuyemo Sugira bashyiramo Nshuti Innocent ku munota wa 70’ impinduka zaje nyuma yo gukuramo Ishimwe Kevin bagashyiramo Nizeyimana Djuma ku munota wa 46’.

Rwaka Claude yakuyemo Eric Ngendahimana ashyiramo Ntirushwa Jean Aimee (54’), Hakizimana Kevin Pastore asimbura Mico Justin (60’).

Police FC yahise itwara umwanya wa gatatu (3) umusaruro ujya kwegera uwo basaruye mu 2015 batwara igikombe cy’Agaciro Cup 2015 batsinze Sunrise FC igitego 1-0


Mico Justin azamukana umupira 

Mohammed Adil Erradi umutoza mukuru wa APR FC atakaje imikino ibiri mu minsi itatu

Mutsinzi Ange Jimmy (5) imbere ya Mico Justin (10) 

Buteera Andrew agenzura umupira hagati mu kibuga 

Abakinnyi babanje mu kibuga:

APR FC XI: Rwabugiri Omar (GK.1), Ombolenga Fitina 25, Manzi Thierry (C,4), Mutsinzi Ange Jimmy 5, , Imanishimwe Emmanuel 24, Butera Andrew 20, Niyonzima Olivier Sefu 21, Byiringiro Lague14, Ishimwe Kevin 11, Manishimwe Djabel 8, Sugira Ernest 16


11 ba APR FC babanje mu kibuga

Police FC XI: Habarurema Gahungu (GK,1), Nimubona Emery 2, Ndayishimiye Celestin 3, Nsabimana Aimable (C,13), Ndoriyobijya Eric 4, , Munyakazi Yussuf Lule 20, Ndoriyobijya Eric 4, Ndikumana Magloire 17, Kubwimana Cedric 5, Iyabivuze Osée 22 , Nshuti Dominique Savio 27.


11 ba Police FC babanje mu kibuga


Abakinnyi basuhuzanya


Nkunzingoma Ramadhan (Ibumoso) na Rwaka Claude (iburyo) nibo batoje Police FC kuko Haringingo F.Christian yahawe ikarita itukura kandi ni we mutoza mukuru


Nsabimana Aimable kapiteni wa Police FC



Amakipe asohoka mu rwambariro


Abasifuzi n'abakapiteni


Croix Rouge iba ihari





Mico Justin (10) ashaka inzira mu bakinnyi ba APR FC


Manishimwe Djabel (10) abyigana na Osee Iyabibuze

Ndayishimiye Celestin (3) myugariro uri mu bihe bye


Nshuti Dominique Savio ubwo yari amaze guhusha igitego






Nshuti Dominique Savio  (27)yari yakaniye APR FC yahozemo 


Rwabugiri Omra umunyezamu wa APR FC



Niyonzima Olivier Sefu (21) atonganya Sugira Ernest (21)


Munyakazi Yussuf Lule umukinnyi ukina hagati muri Police FC akaba yaravuye muri Mukura VS


Niyonzima Olivier Sefu (21) agenzura umupira imbere ya Munyakzi Yussuf Lule (20)

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND