RFL
Kigali

Jean Rutabana yasohoye indirimbo ‘Love me’ yitezeho kumugeza ku rwego mpuzamahanga

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/09/2019 14:28
1


Umuhanzi akaba umucuranzi ukomeye wa gitari Jean Rutabana, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Love Me’.



Iyi ndirimbo yasohotse kuri uyu wa 14 Nzeri 2019, ikubiyemo ubutumwa bwibutsa abakundana ko bagomba guha agaciro gakomeye umwanya bahana hagati y’abo bagasangira urukundo rw’ukuri kuko ngo umwanya ni ikintu gikomeye kandi ngo bibabaza umutima cyane iyo umuntu awugutesheje akubeshya ko agukunda.

Yabwiye INYARWANDA, ko igitekerezo cyo kwandika iyi ndirimbo cyavuye ku byo agenda abona mu buzima busanzwe aho umuntu akunda undi by’ukuri akamugenera umwanya uhagije akemera no guhagarika imirimo ye ya buri munsi kugira ngo yite ku wo akunda ariko hakaba ubwo uwakunzwe atabihaye agaciro agahitamo kumutesha umwanya amubeshya ko na we amukunda.

Ati “Indirimbo nayitekereje kuko nabonaga aho abantu bigomwa umwanya bakita ku bo bakunze ariko bikarangira bahemukiwe cyane mbese babonyeko bateshejwe umwanya munini babeshywa urukundo. Ni ibintu bishengura imitima ya benshi bigatuma bamwe bahorana impungenge mu rukundo.”

Uyu muhanzi avuga ko bidakwiye ko umuntu atesha umwanya mugenzi we mu rukundo ko yakamubwije ukuri mbere y’igihe mu gihe nta marangamutima amufitiye.

Iyi ndirimbo yatunganyijwe na Producer David umenyerewe cyane mu gutunganya amajwi n’amashusho by’indirimbo mu Rwanda muri studio ya Future Recods.

Iri mu njyana ya Afrofusion, Jean Rutabana avuga ko ishobora no kugeza izina rye ku rwego mpuzamahanga.

Mu rugendo rwe rwa muzika, Jean Rutabana yatangiye gukora umuziki wa Live ari wenyine ku rubyiniro ariko akawukora nka Band yifashishije gitari n’ibindi bikoresho nka Loo Pedal.

Ni umuziki utamenyerewe mu Rwanda kuko kugeza ubu nta bandi bahanzi barabikora uretse abazwi ku rwego mpuzamahanga nk’umwogereza ubarizwa muri USA Ed Sheeran cyangwa Umufaransa Vianey wamenyekanye cyane muri ubu bwoko bw’umuziki n’abandi.

Jean Rutabana yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise 'Love me'

Rutabana ni umuhanga mu gucuranga gitari

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'LOVE ME' YA JEAN RUTABANA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NIYIZURUGERO Delphine4 years ago
    komerezaho kbx turagushyigikiye





Inyarwanda BACKGROUND