Mu gitondo cy’iki Cyumweru tariki 15 Nzeli 2019, u Rwanda rwatangiye igikorwa cyo kwakira imikino Nyafurika ya Volleyball ikinwa n’abafite ubumuga. Ikipe y’u Rwanda (Abagore) batangiye batsinda Kenya amaseti 3-0.
Ni umukino
wa mbere w’irushanwa ry’abagore ryatangiye kuri iki Cyumweru rikazarangira
tariki 17 Nzeri 2019 mbere gato y’uko n’abagabo batangira irushanwa uwo munsi
kuzageza kuwa 22 Nzeri 2019.
Abakinnyi b'u Rwanda bishimira intsinzi
Ikipe y'u Rwanda iri kwakira imikino Nyafurika
Muri uyu
mukino, u Rwanda rwatangiye neza mbere yo guhura na Misiri saa moya z’uyu
mugoroba (19h00’). U Rwanda rwatsinze Kenya amaseti 3-0 (25-8, 25-17 na 25-21).
Umukino w'u Rwanda na Kenya wabaye mu masaha y'igitondo cy'umujyi wa Kigali
Muri iki
cyiciro cy’abagore, imikino irakomeza saa munani (14h00’) ubwo Kenya iri bube
ikina na Misiri mbere y’uko u Rwanda rucakirana na Misiri saa moya z’umugoroba
(19h00’).
U Rwanda rwatangiye ruganza Kenya mu mukino wa mbere
Abafana ba Kenya
Umuhango wo
gufungura irushanwa uraba saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’).
Mu 2017 ubwo
hakinwaga iri rushanwa, u Rwanda rwatwaye igikombe mu bagore rutsinze Misiri ku
mukino wa nyuma mu gihe Misiri yagitwaye mu bagabo itsinze u Rwanda ku mukino
wa nyuma.
TANGA IGITECYEREZO