RFL
Kigali

Rudi Gutendorf wigeze gutoza Amavubi yitabye Imana ku myaka 93

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/09/2019 1:45
0


Rudi Gutendorf watoje ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi) yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2019, akaba yari agejeje imyaka 93 y’amavuko.



Rudi Gutendorf watoje Amavubi mu 1999, yitabye Imana azize iza bukuru nk’uko umuhungu we yabihamirije ikinyamakuru cy’igihugu cy’u Budage (Germany Press Agency).

Rudi Gutendorf yitabye Imana afite agahigo ko kuba ariwe mutoza wabashije gutoza amakipe menshi mpuzamahanga cyane ay’ibihugu kuko yatoje amakipe 19 y’ibihugu bitandukanye kongeraho ikipe Olempike ya Iran yajyanye mu mikino Olempike y’i 1988 n’ikipe Olempike y’u Bushinwa yatoje mu 1992.


Rudi Gutendorf watoje amakipe menshi ku isi yitabye Imana 

Gutendorf yapfuye ari mu bitabo  bya “Guiness of Records” kuko yabashije kubona akazi mu bihugu 32 bitandukanye ku mubumbe w’isi.

Rudi Gutendorf yanahawe igihembo cya “Federal Cross of Merit” inshuro ebyiri nk’umuntu w’indashyikirwa.

Rudolf Gutendorf yavutse tariki 30 Kanama 1926, avukira i Koblenz mu Budage. Rudolf yakinaga hagati mu kibuga aca ku ruhande rw’iburyo  aho kuva mu 1944 kugeza mu 1953 yari umukinnyi w’ikipe ya Tus Neuendorf.


Rudi Gutendorf yabaye umutoza w'intangarugero

Rudolf yatangiye umwuga wo gutoza mu 1955 ari mu ikipe ya Blue Stars Zurich mbere yo kujya muri FC Luzen mu Busuwisi (1955-1961) aho yavuye ajya muri Tunisia mu ikipe ya US Monastir (1961).

Rudolf yageze mu Rwanda mu 1999 atoza Amavubi umwaka umwe ubwo yari avuye gutoza Mauritius (1997) yari yaratoje mu 1993 akabanza kujya muri Zimbabwe (1995-1996).


Rudolf yari amaze imyaka 93 abonye izuba

Rudolf yarangije gutoza Amavubi (1999) ahita ajya muri Samoa (2003). Yatoje Australia (1979-1981), Ghana (1985-1986),Nepal (1986), China (1988), Nepal (1986), Iran U23 (1988), Tanzania (1981), Herta Berlin (1984), Tonga (1981), Fiji (1987), Humberger SV (1977), New Caledonia (1981), Botswana (1976), Sao Tome & Principe (1984),Venezuela (1974), Bermuda (1968), VFB Stuttgart (1965-1966) n’andi makipe atandukanye.

.......Imana imwakire iburyo bwayo.......
     






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND