RFL
Kigali

Chris Mwungura uyobora Rwanda Christian Film Festival agiye kurushinga

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/09/2019 1:39
0


Chris Mwungura umuyobozi wa Rwanda Christian Film Festival akaba n'umu producer wa filime agiye kurushinga n'umukobwa yakundiye kubaha Imana ndetse n'umutima yamusanganye.



Chris Mwungura agiye gukora na Ange Murekatete. Tariki 6/12/2019 ni bwo bazakora umuhango wo gusaba no gukwa, tariki 7/12/2019 basezerane imbere y'Imana. Mwungura yabwiye INYARWANDA ko umukunzi we  bamaze igihe kitari kinini cyane kandi kitari gito bakundana.

Yagize ati "Tumaranye igihe kitari kinini cyane kandi kitari gito." Twamubajije icyo yagendeyeho amutoranya mu bandi bakobwa bose, adusubiza agira ati "Iyo uwawe umugezeho uramumenya, icyo namukundiye ni umutima namusanganye numva ndanyuzwe kandi akunda Imana."


Ange Murekatete umukunzi wa Chris Mwungura 

Christ Mwungura asengera muri Zion Temple mu Gatenga. Yinjiye muri sinema muri 2009 atangira afasha abandi aho yigaga ibijyanye na sinema. Muri 2011 ni bwo yakoze filme ya mbere yitwa Power of message yakunzwe bikomeye, ayerekana mu mashuri makuru na kaminuza no mu bihugu byo hanze.


Chris Mwungura impirimbanyi y'iterambere rya filime za Gikristo 

Iyo filime The power of the message yaguzwe na televiziyo yo muri Afrika y’Epfo, nyuma nayo iyigurisha Africa Movie Magic. Chris Mwungura avuga ko yinjiye muri sinema mu ntego yo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, amatorero amwe n’amwe yagiye amushyigikira, ariko ayandi ntiyamwumva. Kuri ubu arishimira urwego sinema ya Gikristo igezeho.


Chris Mwungura umuyobozi wa Rwanda Christian Film Festival 


Ubutumire mu bukwe bwa Chris na Ange 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND