RFL
Kigali

Ibitangaje kuri Butera bwa Nturo, umunyarwanda washyizwe ku noti y'ikindi gihugu

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:15/09/2019 10:05
0


Buri gihugu cyose kigira amafaranga cyihariyeho, abaturage bacyo bakoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi.



Ujya guhimba ifaranga rikoreshwa mu gihugu runaka akoresha uburyo rigagaramo bimwe bintu bifite icyo bisobanuye gikomeye mu muco cyangwa mu buzima bwacyo.

Nko ku noti y’amafaranga ihigumbi y’u Rwanda hagaragaraho inzu ndangamurage y’u Rwanda y’i Huye n’intore iri guhamiriza bifite agaciro gakomeye mu muco nyarwanda.

Ku rundi ruhande hariho ingagi nka kimwe mu byinjiriza igihugu amadovize menshi biciye mu bukerarugendo.

Inoti ya Magana atanu yo iriho ikiraro cyo ku kirere kiri mu ishyamba rya Nyungwe gikurura abakerarugendo basura iyi pariki.

Butera bwa Nturo yagiye ku inoti ya Congo-Mbiligi

Kugeza ubu amafaranga akoreshwa mu Rwanda ntabwo ashyirwaho isura y’umuntu runaka ariko mu mahanga birakorwa cyane.

Umunyarwanda witwaga Butera bwa Nturo we yaciye ako gahigo ashyirwa ku inoti y’amafaranga akoreshwa mu kindi gihugu bitewe n’uburyo yari umuhanga cyane mu guhamiriza.

Mu 1952 yashyizwe ku noti y’amafaranga 10 yakoreshwaga muri Congo-Mbiligi yahindutse Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, bikozwe n’ababiligi bakoronizaga iki gihugu.

Intore Masamba umwe mu bahanga mu njyana gakondo akaba anabikomora kuri se Sentore Athanase, yabwiye INYARWANDA ko Butera bwa Nturo ari we wabaye intore y’ikirenga mu zabayeho zose mu Rwanda.

Ati “Yari intore iteye ubwoba afite metero ebyiri, kugeza kuri uyu munota nta muntu urahamiriza nka Butera. Abazungu rero baramukunze, bareba ukuntu ahamiriza, bamenya n’amateka y’intore icyo ari cyo bafata ifoto ye bayishyira ku inoti.”

Uyu Butera yari umutoza w’itorero ry’Umwami Rudahigwa akaba ari nawe wigishije Sentore ari nawe mubyeyi wa Masamba.

Butera kandi yari umuhungu wa Nturo wari umutware ukomeye ku ngoma y’umwami Mutara III Rudahigwa.

Izina ry’amateka kuri Masamba

Intore Masamba yadusobanuriye ko bitewe n’uburyo umubyeyi wa yakundaga Butera bwa Nturo yahisemo kumwita Butera.

Ati “Butera yarinyitiriye kubera ko yatojwe n’uwitwaga Butera bwa Nturo wari intore ikomeye cyane. Ni we watoje Sentore, yatoje itorero Indashyikirwa yari umutware kandi akaba n’intore.”

Yunzemo ati “Data yahoraga avuga Butera yaramwirahiraga ko ari umuntu akunda yarangiza akatubwira amateka ye akatwereka amafoto ye bari kumwe ibwami kwa Rudahigwa yari umuntu akunda cyane.”

Butera kandi ni umwe mu bagaragaye muri filime ya mbere yakiniwe mu Rwanda yitwa “King Salomon’s Mines mu 1950. Ni filime yakinywe ishingiye ku nkuru yanditswe mu gitabo cyitwa uko cyanditswe na Henry Rider Hagar mu 1885.

Iyi filime igaruka ku mugore w’umuzungu Elizabeth Curtis, musaza we John Goode n’umugabo uba ari inzobere mu gihiga, Allan Quatermain bakora urugendo mu gihugu cyo muri Afurika bashakisha umugabo w’uyu mugore uba yarabuze yaragiye gushaka amabuye y’agaciro.

Butera bwa Nturo agaragara muri iyi filime nk’intore y’ibwami aho abari ari nawe ukuriye itorero ryaho.

Iyi filime yayobowe na Andrew Marton na Compton Bennett yinjiye amafaranga agera kuri miliyoni $15.

Butera bwa Nturo yashyizwe ku noti n'ababiligi

Butera bwa Nturo yari intore ikomeye

REBA BUTERA BWA NTURO AHAMIRIZA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND