RFL
Kigali

Total CAFCC: Farouk Ruhinda Saifi yafashije AS Kigali kunganya na Proline FC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/09/2019 16:26
0


Ikipe ya AS Kigali yakiriye Proline FC mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri ry’imikino ya Total CAF Confederation Cup 2019-2020. Igitego cya Farouk Ruhinda Saifi cyo ku munota wa 86' w'imikino waberega kuri sitade ya Kigali cyatumye AS Kigali inganya na Proline FC igitego 1-1.



Ni igitego Farouk Ruhinda Saifi yatsinze kuri penaliti kiza cyishyura icyatsinzwe na Bright Anukani ku munota wa 51'. Mu ntangiriro z’igice cya kabiri ni bwo Proline FC yabonye igitego ku munota wa 51’ gitsinzwe na Anukani Bright. Mu gice cya kabiri, Eric Nshimiyimana umutoza mukuru wa AS Kigali yakuyemo Makon Thierry ashyiramo Benedata Janvier mbere y'uko Alongo Mba Rick asimburwa na Farouk Ruhinda Saifi.

Ugusimbuza kwa gatatu kwa AS Kigali kwasize Kitegetse Bogarde asimbuye Nshimiyimana Ibrahim. Wari umukino wa mbere w'ijonjora rya kabiri rya Total CAF Confederation Cup 2019-2020. Umukino wo kwishyura uzabera i Kampala muri Uganda hagati ya tariki 25-27 Nzeri 2019.


Farouk Ruhinda (9) na Nsabimana Eric Zidane (30) bishimira igitego

Mu ntangiriro z’igice cya kabiri ni bwo Proline FC yabonye igitego ku munota wa 51’ gitsinzwe na Anukani Bright. Mu gice cya kabiri, Eric Nshimiyimana umutoza mukuru wa AS Kigali yakuyemo Makon Thierry ashyiramo Benedata Janvier mbere y'uko Alongo Mba Rick asimburwa na Farouk Ruhinda Saifi.


Nsabimana Eric Zidane azamukana umupira


Rusheshangoga Michel agera hasi ngo yugarire


Rusheshangoga Michel agenzura umupira inyuma ahagana iburyo bwa AS Kigali

Abakinnyi babanje mu kibuga:

AS Kigali XI: Bate Shamiru (GK.21), Michel Rusheshangoga 22, Ishimwe Christian 6, Songayingabo Shaffy 26, Bishira Latif 5, Ntamuhanga Thumaine Tity (C,12), Alongo Mba Rick 17, Makon Thierry 14, Nshimiyimana Ibrahim 20, Nsabimana Eric Zidane 30 na Nkizingabo Fiston 25


11 ba AS Kigali babanje mu kibuga

Proline FC XI: Hassan Matovu (GK.1), Saka Mpiima 3, Mukisa Yussuf 13, Mustafa Mucuzi (C.15), Bernard Muwanga 25, Wammanah Ibrahim 17, James Begisa 2, Anukani Bright 14, Ivan Bogere 10, Hamisi Kizza 30 na Kiwanuka Hakim 11


11 ba Proline FC babanje mu kibuga



Amakipe asuhuzanya


Abasifuzi n'abakapiteni


Abakinnyi ba AS Kigali bajya inama


ASKigali bapanga urukuta


Kiwanuka Hakim (11) wa Proline FC ahungisha umupira


Abafana ba AS Kigali





Proline FC ni ikipe yiganjemo abakiri bato


Eric Nshimiyimana umutoza mukuru wa AS Kigali


Moustapha Mujuzi kapiteni wa Proline FC agurukana umupira


Farouk Ruhinda yari yinjiye mu kibuga asimbuye Alongo Mba Rick mu gice cya kabiri


Abafana ba AS Kigali


Rusheshangoga Michel agenzura umupira

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND