Inyarwanda art Studio
Kigali

Menya byinshi ku ndwara y’umuvuduko w’amaraso ukabije (Hypertension) yibasiye benshi muri iki gihe

Yanditswe na: Editor
Taliki:14/09/2019 23:50
0

Umuvuduko Ukabije w’amaraso (Hypertension) ni imwe mu ndwara zibasiye abantu benshi muri iki gihe, ahanini biterwa n’uko ushobora kubana n’iyi ndwara ntakimenyetso cy’uburwayi ugaragaza nyamara ibice bimwe na bimwe by’umubiri biri kwangirika.



Ukazabimenya ugiye kwa muganga ujyanywe n’ingaruka zawo, bitewe n’uko utisuzumishije ngo urebe aho uhagaze ndetse utazi n’ibyo wakora ngo uwirinde.

Umuvuduko w’amaraso ni iki?

Nk'uko tubikesha urubuga medicalnewstoday.com umuvuduko w’amaraso ni imbararaga amaraso agendana mu miyoboro yayo (vessels) kugira ngo abashe gusakara mu bice byose by’umubiri cyangwa se imbaraga amaraso agenda ashyira ku bikuta by'imiyoboro yayo (vessel walls) mu gihe ari kugenda kugira ngo asakare mu bice byose by’umubiri.

Ese bavuga ryari ko umuntu afite indwara y’umuvuduko w’amaraso ukabije (Hypertension)?

Bavuga ko umuntu afite umuvuduko w’amaraso ukabije iyo imbaraga amaraso agendana mu miyoboro yayo yiyongereye. Ibi ngibi rero bakaba babipima bakoresheje igikoresho cyabugenewe kitwa 'sphygmomanometer'. Ubusanzwe hari ibipimo fatizo by’umuntu muzima (normal) utarwaye bagenderaho.


Nk'uko tubikesha urubuga webmed.com bugaragaza ko umuntu muzima aba afite ibipimo biri munsi ya 120/80 or 12/8 iyo umuntu agiye hejuru yabyo ni bwo bavuga ko afite umuvuduko ukabije w’amaraso (Hypertension). Ibi rero byemezwa ko ufite umuvuduko mwinshi iyo bamaze kugupima inshuro nyinshi bagasanga uhora uri hejuru. 120/80 ni ibipimo bigaragaza imbaraga umutima ukoresha wohereza amaraso (Systole) n’imbaraga ziba zirimo umaze kuyohereza (Diastole) bizwi cyane nka (systole/diastole).

Ese ni ibiki bitera umuvuduko w’amaraso ukabije (Hypertension)?


Ubushakashatsi bugaragaza ko nta kintu gihari wakwemeza ko gitera kwiyongera k'umuvuduko w'amaraso kizwi nk'uko tubikesha urubuga webmed.com, gusa hari bimwe bishobora gutuma wongera amahirwe yo kuba wagira umuvuduko w’amaraso ukabije (Hypertension) birimo:

-Kunywa itabi ryinshi

-Kunywa inzoga nyinshi

-Kugira ibiro byinshi cyangwa umubyibuho ukabije

-Kurya umunyu mwinshi

-Kurya ibiryo birimo amavuta menshi

-Imihangayiko idashira bizwi cyane nka stress

-Kudakora imyitozo ngororamubiri

-Bishobora no guturuka mu muryango wawe mu gihe haba hari uwigeze kuyirwara (genetical transmitted)

-Gukoresha ibiyobyabwenge birimo za heroine n’ibindi bitandukanye

-Kuba urwaye nk'izindi ndwara zidakira (chronic disease) zirimo diabetes nabyo byongera amahirwe

-Kubura ibitotsi

-gusaza

Ese ni gute wavurwa umuvuduko ukabije w’amaraso?

Ubushakashatsi bugaragaza ko hari imiti itandukanye ivura iyi ndwara, gusa bagaragaza na none ko ntawemerewe kuyifata mu gihe atabanje gupimwa na muganga ngo yemeze neza ko ufite iyi ndwara y’umuvuduko mwinshi w’amaraso (Hypertension). Muganga ni we wenyine uyikwandikira amaze kwemeza ko uyirwaye koko umuntu ufite iyi akenera guhabwa imiti iri kumwe (combine) ari ibiri cyangwa irenze ibiri kugira ngo arwanye uwo muvuduko w’amaraso. Iyo miti harimo:

-Thiazides, Chlortharidone na indapamide.

- Beta-blockers na alpha-blockers

-Calcium-channel blockers

-Central agonist

-Vasodilatos

-N’iyindi itandukanye

Uko wakwirinda umuvuduko ukabije w’amaraso

Iyi ndwara ahanini kugira ngo uyirinde ugomba gufata ingamba nka nyir'ubwite Zirimo:

-Gukora imyitozo ngororamubiri kugira ngo usohore imyanda mu mubiri no kugabanya ibiro

-Kunyurwa n’ubuzima ubayemo ukirinda imihangayiko (stress)

-Kurya imbuto buri munsi n’imboga zikaboneka mu ifunguro ryawe

- Kureka itabi

-Kureka inzoga

-Kureka kurya umunyu mwinshi mu biryo no kurya umunyu mubisi

-Kugabanya kurya ibiryo birimo amavuta menshi

-Kugabanya kurya ibiryo bitunganyirizwa mu nganda cyane

Umwanditsi: Niyibizi Honoré Déogratias








Inyarwanda BACKGROUND