RFL
Kigali

Muri Kenya hatangijwe urukingo rwa Malariya rushobora guhindura ibintu

Yanditswe na: Editor
Taliki:14/09/2019 16:15
0


Urukingo rwa mbere rwa Malariya rwamuritswe muri Kenya guhera kuri uyu wa Gatanu, nyuma yo kugeragezwa muri Ghana na Malawi.



Uru rukingo ruzongerwa ku zindi nkingo zisanzwe zitangwa muri iki gihugu, aho abana basaga 300,000 bazaruhabwa mu myaka itatu iri imbere.Malariya kuri ubu yica umwana umwe buri minota ibiri muri Kenya, bigatuma iba indwara yica abana benshi bari munsi y’imyaka itanu kurusha izindi muri iki gihugu cyo muri Afurika y’uburasirazuba.

Uru rukingo rwa mbere rwa malariya ruzajya ruhabwa abana bari munsi y’imyaka ibiri. Kandi nk’uko abashinzwe ubuzima babitangaje, rushobora kugira akamaro mu ngamba ziriho zo kurwanya iyi ndwara ihitana amagana y’ibihumbi buri mwaka.

Izindi ngamba, nk’inzitiramubu zirinda abantu guhura n’imibu itera malariya, ntizashoboye guhagarika gukwirakwira kw’iyi ndwara, ni ko Wekesa Masasabi, umuyobozi muri minisiteri y’ubuzima muri Kenya yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters aho yagize ati:

«Turacyafite ikigero cya 27% cyo kwandura malariya ku bana bari munsi y’imyaka itanu,» Yavuze mbere yo gutangiza urwo rukingo mu gace ka Homa Bay kari mu burengerazuba.Yongeyeho ko iyo gahunda ari intambwe ya mbere leta ya Kenya iteye mu kumenyekanisha urwo rukingo rushya.

Uru rukingo ruterwa mu rushinge, rwitwa RTS,S cyangwa Mosquirix, rwakoze n’uruganda rw’Abongereza rukora imiti GlaxoSmithKline, rutegerejweho kurinda abana ubwoko bwa malariya bwica cyane muri Afurika.

Mu magerageza yo mu mavuriro, uru rukingo rwerekanye gato ko rushobora gufasha, ariko ni rwo rwa mbere rwemejwe n’abagenzura imiti ngo rukoreshwe hakingirwa malariya.

Muri 2017, abarenga miliyoni 219 banduye malariya, naho abagera ku 435,000 barapfuye. Abenshi bapfuye bari impinja n’abana bato bo mu bice bikennye bya Afurika. Kubera gukomeza gukwirakwira, kimwe cya kabiri cy’abatuye isi bafite ibyago byo kwandura malariya.

Matshidiso Moeti, uhagarariye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima (OMS) muri Afurika, yavuze ko amagerageza yo muri Kenya, Ghana na Malawi azatanga amakuru y’ingenzi azifashishwa muri gahunda yagutse ya OMS yo gukoresha urwo rukingo muri Afruka yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Yavuze ko kwiyongera guherutse kw’abandura malariya ndetse n’imfu muri iki gice biteye inkeke. Yongeyeho ko urwo rukingo 'rutanga icyizere cyo gukiza ibihumbi mirongo by’ubuzima.'

Kenya iteganya kugeza urwo rukingo mu turere umunani muri 47 tugize icyo gihugu mu myaka ibiri iri imbere, Masasabi niko yavuze.

Muri raporo iherutse gusohorwa na The Lancet, impuguke mu by’ubuzima zavuze ko malariya ishobora kurandurwa bitarenze mu 2050, mu gihe haboneka ibikoresho bikwiye, inkunga zihagije n’ubushake bwa politiki.

Umwanditsi: Bahati Mugisha Moise






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND