RFL
Kigali

Rosine Bazongere yashyize hanze amashusho y'indirimbo nshya yise 'Akabando k'iminsi' - Video

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:14/09/2019 15:06
0


Rosine wamenyekanye muri filime zitandukanye harimo City Maid no muri filime y'uruhererekane Papa Sava aho amaze kumenyekana ku izina Perukeriya, nyuma yo kumurikira abanyarwanda indi mpano afite yo kurapa, kuri ubu yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Akabando k'iminsi'.



Nyuma y'ibyumweru bibiri asohoye amajwi y'indirimbo ye ya mbere nk'uko uyu muraperikazi Rosine yari yarabyijeje abakunzi be, magingo aya yashyize hanze amashusho y'indirimbo yabimburiye izindi mu mwuga mushya yatangiye wo kurapa. Ni amashusho yiganjemo ibikorwa by'imirimo y'ingufu.

Mu kiganiro yahaye INYARWANDA, Rosine yashimangiye ko ubutumwa yasangaije abanyarwanda muri iyi ndirimbo ari ugukura amaboko mu mufuka. Ati: " Ubutumwa ni ugushishikariza urubyiruko gukura amaboko mu mufuka nyine bakaba bakora akazi ako ari ko kose kandi bakareka kugira ako bapinga, bakareka kujyana n'ayo bafite mu biyobyabwenge."

Uyu muraperikazi yakomeje adutangariza ko muri uyu mwuga mushya yatangiye ntakiramugora, cyane ko bidahabanye na sinema yemenyekanyemo gusa kimwe mu byo ahatirizwa n'umutima we ni ugukora cyane ibikorwa byiza bifatika bitanga itandukaniro mu ruhando rwa muzika nyarwanda.

Umuraperikazi Rosine Bazongere 

Rosine avuga ko kuri we hari ibiri kumutera imbaraga harimo amwe mu makuru ahabwa n'abakunzi be ko bakunze iyi ndirimbo 'Akabando k'iminsi' ndetse bayikundiye ubutumwa buyirimo. Uyu muraperikazi yijeje abakunzi be ko nyuma y'aya mashusho hari indi ndirimbo agiye gushyira hanze. 

"Kanda hano urebe amashusho y'indirimbo  'Akabandi k'iminsi'









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND