RFL
Kigali

Thacien Titus yateguye igitaramo 'Ntituzayoba live concert' kizabanzirizwa n'igikorwa cyo gufasha

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/09/2019 19:35
0


Thacien Titus uzwi mu ndirimbo 'Mpisha mu mababa', 'Uzaza ryari Yesu', 'Aho ugejeje ukora' n'izindi agiye gukora igitaramo yise 'Ntituzayoba live concert' kizabanzirizwa n'igikorwa cy'urukundo aho azatanga ku mugaragaro inzu yubakiye umuntu utishoboye.



Thacien Titus yabwiye abanyamakuru ko igitaramo cye kizaba ku Cyumweru tariki 22/09/2019 kibere mu karere ka Huye kuri ADEPR Taba. Nyuma y'iki gitaramo ateganya kuzakora ibindi bitaramo bibiri harimo ikizabera muri Rubavu ndetse n'ikizabera muri Kigali, icyakora ntiyatangaje amatariki yabyo.

Igitaramo kibimburira ibi byose kizabera mu karere ka Huye ari naho asanzwe akorera ibikorwa by'ubucuruzi. Ni igitaramo yateguye yisunze icyanditswe cyo muri Yesaya 35:8. Muri iki gitaramo azaba ari kumwe n'umuvugabutumwa Riziki Chantal, korali Iriba y'i Huye na korali Itabaza nayo y'i Huye.


Thacien Titus hamwe n'umugore we bagiye kuremera umuryango utishoboye 

Mbere yo gukora iki gitaramo cy'ivugabutumwa, Thacien Titus azabanza atange ku mugaragaro inzu yubakiye umuntu utishoboye utuye mu karere ka Gisagara. Abajijwe icyo yagendeyeho amutoranya, yavuze ko nta sano bafitanye ahubwo ngo yamumenye ubwo uyu mubyeyi yatangaga ubuhamya mu giterane bahuriyemo akavuga ubuzima bushaririye abayemo nyuma yo gutabwa n'umugabo we. 

Thacien Titus yavuze ko bamusuye bagasanga abayeho nabi cyane bityo bakiyemeza kumufasha bakamwubakira inzu na cyane ko ari ibintu yahoze agambirira kuva kera we n'umugore we ko bazaremera umuntu utishoboye bakamwubakira inzu. Yabwiye abanyamakuru ko gutanga iyi nzu bizaba tariki 20/09/2019 mu muhango uzitabirwa na bamwe mu bayobozi bo muri ADEPR.


Thacien Titus yatumiye korali Iriba mu gitaramo agiye gukorera i Huye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND