Benshi bamenye Umutoniwase Evelyne binyuze mu irushanwa rya East Africa’s Got Talent aho yerekanye ubuhanga budasanzwe mu kugororoka.
Uyu mwana w’imyaka 16 wiyise African Snake Girl afite
uburyo yizinga nk’inzoka ku buryo utakeka ko afite urutirigongo.
Yakoze ibintu birenze imitekerereze ya muntu nko
kwizingira mu ikarito, gushinga amaboko hasi agakoza ikibuno ku mutwe amaguru
ari mu kirere, n’ibindi bigoye gusobanura.
Abari mu cyumba cy’irushanwa barumiwe, ubwoba no
gutangara bigaragara mu maso y’abagize akanama nkempurampaka bahise bamwemerera
gukomeza mu kindi cyiciro nta n’umwe uvuyemo.
Umutoniwase niwe munyarwandakazi wari ugaragaye ku
nshuro ya mbere ko afite iyi mpano ndetse na we bwari ubwa mbere amenyekanye kuko
yari yarabaye aka wa mukobwa wabuze umuranga.
INYARWANDA Twasuye uyu mukobwa, tumusanga ku ishuri rya Rubavu Technical College aho yiga mu mwaka wa kane ibijyanye n’ubukererugendo.
Ku ishuri aba ameze nk’abandi bana, gusa niwe mukobwa wenyine umunyamakuru yabonye wiga yambaye impuzankano y’ipantalo ndetse afite umwarimu wihariye umukurikirana mu bijyanye n’umukino we.
Mu masaha y’ikiruhuko
uyu mwana w’umukobwa yemerewe kuza guhura natwe ndetse atwereka bimwe mu byo
akora.
Hari ibyo tutabonye mu irushanwa rya East Africa’s Got
Talent nk’uburyo abasha kwinjira mu ikarito bakamufungirana ndetse akamaramo
umwanya atarahera umwuka, kujya mu ishashi bahahiramo ibiribwa, kwizingira ku
nkingi y’inzu amaguru agakora ku mutwe n’ibindi byinshi.
Yavumbuye
impano ye afite imyaka ine
Umutoniwase Evelyne avuka mu Karere ka Rubavu ni naho
yakuriye. Ibyo akora avuga ko byatangiye kumuzamo akiri umwana muto w’imyaka ine.
Umutoniwase avuga ko aho yize mu mashuri abanza yabanje kujya atinya kwerekana impano yirinda ko bagenzi be bamuha akato.
Ati “ Rimwe na rimwe nangaga kubyerekana kuko nabonaga
ari ibintu bidasanzwe kuko mu Rwanda nta wundi muntu nari nabona ubikora. Natinyaga
kubikora aho abandi bantu bari mvuga ngo bashobora gutinya cyangwa bakambonamo
iyindi shusho.”
Ababyeyi be nabo babanje kujya bamubuza kubikora ariko
arabananira.
Aryama
mu buryo budasanzwe
Uyu mwana w’umukobwa avuga ko akiri umwana muto
ababyeyi be bamubwiraga ko yaryamaga bisanzwe ariko yamara gusinzira akaza
kwihindukiza akaryama akoze uruziga.
Ibi byaranamukurikiranye amaze kuba mukuru ku buryo iyo agiye kuryama yandika uruziga aho kuryamira urubavu cyangwa se kubika inda nk’uko abandi babikora.
Ati “Ntabwo ndyama nk’uko abandi baryama. Ndyama njyenyine
kuko nta muntu twararana, hari uburyo bunyorohera. Ndyama nkoze akantu kameze
nk’uruziga ukuguru kumwe kuri ku mutwe ukundi kuri imbere hafi y’umunwa.”
Avuka ko iyo ameze gutyo atavunika ahubwo aba yumva
agororokewe nk’uko yaba ameze agahaze bisanzwe.
Afite Impano nyinshi
Umutoniwase ntasanzwe kuko Imana yamuhundagajeho impano
nyinshi cyane, kandi ibyinshi abikora neza nta wabimwigishije.
Afite ijwi ryiza ku buryo ntacyo wamuveba mu
kuririmba, abasha kubyina imbyino gakondo, n’iza kizungu, atwara igare ndetse
moto.
Ati “ Nkunda ibintu byo gukora udushya niba mvuze ngo
ngiye gukorera siporo ahantu mu giti hejuru ngomba guhita nivumburamo ko
ntagira ubwoba niba nta bwoba mfite ndajya gutwara igare, niba ntwaye igare na
moto nayitwara.”
Ashaka gutungwa n’impano ye
N’ubwo ari kwiga ibijyanye n’ubukerarugendo, mu mutwe
wa Umutoniwase Evelyne ntiharimo kuzajya gushaka akazi kajyanye nabyo ahubwo
ngo yiga ‘kugira ngo yagure ubumenyi bwe.’
Akeneye ubufasha
Uyu mwana avuga ko ibyo akora byose ari ibiri mu maraso
ye nta hantu na hamwe yigeze abyiga uretse ibyo yabonye kuri interineti. Yemeza
ko aramutse ahawe amahugurwa n’abandi babifiteho ubumenyi buhagije impano ye
yakura ikamenyekana ku rwego rw’Isi.
Ati “Hanze hari abantu babikora, bafite ibikoresho
bihagije ariko njyewe mbikora njyenyine, urumva rero nkeneye umuntu ugomba
kunzamura akazajya anyigisha.”
Umutoniwase avuga ko aramutse ahuye na Perezida wa
Repubulika Paul Kagame yamusaba guteza imbere umukino we nk’uko indi yose
ishyigikirwa.
Ati “Mpuye na Perezida namubaza ikibazo kimwe. Namubaza
niba mu Rwanda hari impano zifashwa n’izidafashwa.”
TANGA IGITECYEREZO