RFL
Kigali

Umuhanzi Papi Clever agiye kurushinga

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/09/2019 18:03
1


Papi Clever umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ukunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye cyane cyane izo gitabo, agiye gukora ubukwe mu minsi micye iri imbere nk'uko amakuru yizewe agera ku Inyarwanda.com abihamya.



INYARWANDA ifite amakuru ahamya ko Papi Clever ari mu myiteguro y'ubukwe ndetse uwaduhaye aya makuru yaduhamiriza ko kuri iki Cyumweru tariki 15/09/2019 uyu muhanzi n'umukunzi we witwa Dorcas bazerekanwa mu rusengero bagatangiza ku mugaragaro umushinga w'ubukwe bwabo.

Bazerekanwa mu rusengero rwa ADEPR i Musanze, hanyuma ku kindi cyumweru kizakurikiraho bazerekanwe i Ntora kuri Dove hotel aho Papi Clever ateranira. Inyarwanda.com twagerageje kuvugana na Papi Clever ntibyadukundira, gusa amakuru yizewe atugeraho ni uko habura igihe gito cyane akambikana impeta y'urudashira n'umukunzi we w'i Musanze ariko ukorera mu mujyi wa Kigali.

Papi Clever akunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo; Icyampa ukanyikorerera, Ai Mana y'ukuri, Mana nduburira, Amakuru y'umurwa, Kubana na Yesu, Yanyishyuriye, Nabonye umukunzi mwiza, Uwo njya nikomezaho n'izindi nyinshi zo mu gitabo agenda akora mu buryo bufasha abantu benshi kurushaho gusabana n'Imana binyuze mu kuyiramya. 


Papi Clever agiye kurushinga

UMVA HANO 'AI MANA Y'UKURI' YA PAPI CLEVER








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ineza jory4 years ago
    Nitwa ineza jory mfite imuaka 28 ndi umukobwa ninge ndifuza umusore wubaha imana akaba yjfuza kurushinga yampamagarakur 0787292256





Inyarwanda BACKGROUND