RFL
Kigali

Byukurabagirane Noel agiye kumurika album y'amashusho mu gitaramo yatumiyemo Stella Manishimwe na Yasipi choir

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/09/2019 16:55
0


Umuhanzi Byukurabagirane Noel ubarizwa mu itorero rya ADEPR Nyamugari yateguye igitaramo ‘Nimuze murebe imirimo itangaje Uwiteka agirira abantu be’ azamurikiramo album ye y’amashusho igizwe n’indirimbo 8.



Iki gitaramo kizaba tariki 15/09/2019 kibere kuri ADEPR Nyamugari  kuva saa Saba z’amanywa aho kwinjira bizaba ari ubuntu ku bantu bose. Muri iki gitaramo, Byukurabagirane Noel azaba ari kumwe na Stella Manishimwe uzwi cyane nka ‘Ni njye wa mugore’, Hakizimana Vedaste, Yasipi choir n’abandi.

Byukurabagirane yabwiye Inyarwanda.com ko impamvu yateguye iki gitaramo ari ukugira ngo umurimo w’Imana urusheho kwaguka. Ati “Ni igiterane cyo kumurika album y'amashusho igizwe n’indirimbo 8. Impamvu cyateguwe ni ukugira ngo umurimo w'Imana urusheho kwaguka. “ Uyu muhanzi yatangiye umurimo w'uburirimbyi muri 2016. Amaze gukora indirimbo 12 z’amajwi n’indirimbo 8 z’amashusho.


Byukurabagirane agiye kumurika album ye ya mbere y'amashusho


Stella Manishimwe azaririmba mu gitaramo cya Byukurabagirane


Igitaramo Byukurabagirane azamurikiramo album ye ya mbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND