RFL
Kigali

Hemejwe ko Robert Mugabe azashyingurwa mu irimbi ry'intwari

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:13/09/2019 13:58
0


Umuryango wa Robert Mugabe wahoze ari Perezida wa Zimbabwe wabwiye BBC ko azashyingurwa mu irimbi ry'intwari mu murwa mukuru Harare.



Leo Mugabe, mwishywa we akaba n'umuvugizi w'umuryango yavuze ko itariki yo kumushyingura yo itaramenyekana. Mbere y'ibyo, ku cyumweru hazaba umuhango kuri iryo rimbi rya leta ryagenewe intwari, ukurikirwe n'undi muhango uzabera mu cyaro cya Kutama aho Robert Mugabe avuka.

Impande zombi leta ya Zimbabwe n'umuryango wa Mugabe kugeza ejo ku wa kane ntizumvikanaga ku hantu uyu wategetse iki gihugu mu gihe cy'imyaka 37 azashyingurwa. Mugabe yapfuye ku itariki ya 6 y'uku kwezi kwa cyenda afite imyaka 95 y'amavuko, apfira mu bitaro byo muri Singapour aho yari amaze amezi yivuriza.

Umurambo we ubu uruhukiye ku kibuga cy'umupira w'amaguru cya Rufaro kiri i Harare, aho ukomeje gusezerwaho guhera ejo ku wa kane. Nyuma y'urupfu rwe, Perezida Emmerson Mnangagwa yatangaje ko Mugabe ari intwari y'igihugu, avuga ko rero akwiye gushyingurwa mu irimbi ry'intwari.

Src:BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND