RFL
Kigali

Pastor M.Gaudin na New Seed bateguye ijoro ryo kwegerana n'Imana 'Night of worship'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/09/2019 13:22
1


Pastor M.Gaudin, Umushumba mu itorero rya New Jerusalem Church, akaba n'umuramyi ndetse n'umwanditsi w'indirimbo zihimbirwa Imana, abifashijwemo n'Umuryango w'Ivugabutumwa wa New Seed, bateguye Ijoro ryo kwegerana n'Imana binyuze mu kuramya no kumva Ijambo ry'Imana.



Pastor Mutagoma Gaudin wateguye aya masengesho yise 'Night of worship', arubatse afite umugore umwe Sylvie Ndirima bafitanye abana babiri. Iri joro ryo kwegerana n'Imana rizaba ku wa Gatanu tariki 27/09/2019 kuri Eglise Vivante Kanogo kuva saa mbiri z'ijoro kugeza saa Saba z'ijoro.

Asobanura intego nyamukuru y'iki gikorwa yagize ati: "Uguterana ishyaka ryo gukora umurimo w'Imana dukiranuka.(Umubwiriza 11:1-6)". Muri aya masengesho Pastor Gaudin azaba ari kumwe na Pastor Desire Habyarimana, El Shaddai, Rene Patrick, New life worship team na Deo Munyakazi. Kwinjira bizaba ari ubuntu ku bantu bose.

Icyo Pastor M.Gaudin avuga ku bikorwa byo kuramya:

Aganira na Inyarwanda.com Pastor M.Gaudin yavuze ko kuramya Imana bigomba kuba ibikorwa bihembura ubusabane bw'umuramyi n'Imana, Ati: "Kuramya Imana bikwiye kuba ibikorwa bihembura ubusabane bw'umuramyi ndetse n'Imana aramya, bikaba n'inzira yo gutuma Imana twamenye tuyimenyekanisha mu batarayimenya."


Pastor Gaudin hamwe n'umugore we Sylvie Ndirima







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Landouard 4 years ago
    Wow, May God bless you more! We will be there and we enjoy the Goodness of our beautiful savior Lord Jesus together! Mukojerezaho!





Inyarwanda BACKGROUND