RFL
Kigali

Uko wakwitwara igihe ugize umujinya ndengakamere

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:13/09/2019 13:25
2


Umuntu buri gihe aba yifuza ko yabaho agahora anezerewe, ariko hari igihe uvangirwa bitewe n’ibintu bitandukanye. Abantu, ibintu cyangwa, ibitekerezo byawe bishobora kukurakaza ndetse rimwe na rimwe bigakabya.



Iyo umuntu yarakaye rero, akenshi akora, amakosa kuko akenshi ibyo akora byose, ntabwo abikorana kamere ye isanzwe cyangwa ubumuntu, yari asanganywe. Iki gihe rero ni cya gihe usanga umuntu yakoze, bimwe mu bintu, bishobora no ku mugiraho ingaruka mu buzima bwe bwose, bikica ahazaza he ku buryo bugaragara.

Bimwe mu bintu uzasangana umuntu warakaye cyane, ni uguhubuka haba mu bitekerezo cyangwa mu bikorwa ari gukora ako kanya, ibyo rero akenshi bishobora no kumushyira mu ngorane agakora n’amahano.

Hari abantu benshi rero, bihutira kujya mu biyobyabwenge rimwe na rimwe cyangwa mu nzoga bibwira ko ari byo bigiye kugira icyo byafasha, aha rero hashobora kuvamo imisaruro ibiri :

1. Kubera ko ubwonko bw’umuntu rimwe na rimwe tubuyobora, urugero : iyo ujyiye kwa muganga, kubera ko wamuhaye icyo kizere akenshi icyo yaguha cyose, nyuma y’akanya gato uba wumva usa nuworohewe, ni kimwe n’iyo wiringiye ibiyobyabwenge, hari igihe hashira akanya ukaba wumva utuje.

2. Hari igihe rero noneho ibintu birushaho kudogera, ushobora gusinda, cyangwa ukarakara kurushaho, ibyo wari gukora bibi ukabikuba kabiri, icyo gihe noneho ntunaba ugikoresha n’umutimanama wari usanganywe.

Dore rero bimwe mu bintu wakora igihe warakaye:

- Ushobora kwiryamira cyane cyane ku bantu batagira inzika.

- Ushobora kwegera inshuti yawe mukaganira, ikakugira inama.

- Ushobora guhita wirengagiza, ugahita ujya gukora bimwe mu bintu ukunda kurusha ibindi (kureba film, umuziki, gushushanya),byarushaho kuba byiza noneho uwo mujinya ugerageje kuwumarira muri tumwe mu turimo wari waragize ubunebwe bwo gukora.

- Gerageza uve imbere y’ikintu cyangwa umuntu wawuguteye igihe gito.

- Gerageza guseka igihe cyose ubonye ikigusetsa, ubundi wibaze uti NDARAKAZWA NI IKI ?

- Irinde gutekereza ikintu kibi wakora, ibi bituma uhita urakara kurushaho, urugero uzumve iyo uri kumva indirimbo ibabaje uhita nawe ubabara akenshi, cyangwa utekereje ko ushobora gukubita umuntu waguhemukiye, akenshi ubivuga wamaze gukambya agahanga.

Hari ibintu byinshi rero ushobora gukora kugira ngo ubyaze umujinya wawe umusaruro mwiza, aho kwita mu mazi abira, niba urakaye ihutire kuva aho warakariye, ubundi ugerageze gukora bimwe mu bintu ukunda,

 Src: Psychologicaltoday.com

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nizeyimanajandodiye4 years ago
    kujyeragezagucabugufi,nokwihaganiraburiwese?
  • Kaka4 years ago
    Murakoze cyane kuri icyi gitekerezo cyiza,muzadushikira insiga migani yitwa:Guca i Kibungo aho yakomotse.





Inyarwanda BACKGROUND