RFL
Kigali

VIDEO: Mu myaka ibiri cyangwa itatu amarira ari mu bahanzi ntabwo uzongera kuyabona-Masamba Intore

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:13/09/2019 14:51
0


Umuhanzi w’injyana gakondo Intore Masamba Butera, uherutse kugirwa impuguke mu muco muri Minisiteri y’Umuco na Siporo arahamagarira abahanzi b’abanyarwanda kumugana kugira ngo abafashe mu kubakorera ubuvugizi impano zabo zitere imbere.



Intore Masamba benshi bamuzi mu matorero atandukanye no mu ndirimbo ze ziri mu njyana gakondo zizihira benshi mu nkera no bitaramo by’umuco nyarwanda. Mu Ukuboza umwaka ushize wa 2018 yagizwe Impunguke ya Minisiteri y’Umuco na Siporo ishinzwe Umuco, akaba n’umutoza w’Itorero ry’Igihugu Urukerereza.

Abahanzi bakunze kwinubira uburyo nta bufasha buhagije bahabwa n’iyi Minisiteri ishora amafaranga menshi mu mikino kuruta umuco, benshi bakemeza ko babura umuntu ukoramo uha agaciro ibyo bakora akaba yabakorera ubuvugizi.

Mu kiganiro INYARWANDA TV yagiranye na Intore Masamba yadusobanuriye ko inshingano ze ari ugutanga ubumenyi butandukanye afite ku muco mu rwego rwo kuwusigasira no kuwurinda.

Ati “Impuguke ni ukuvuga ko hari ibyo uzi bijyanye n’umuco. Iyo rero hari ibyo uzi, hari ibyo ugomba kwegeranya kuko umuco ni mugari, ugira n’umwanya wo kugira ngo unabyigishe. Mba nigisha indangagaciro zacu, mba ndeba amabango yose agize umuco wacu.”

Masamba wabaye intore igihe kinini akaba n’umutoza w’amatorero atandukanye arimo Indashyikirwa, Indahemuka n’ayandi avuga ko Itorero ry’igihugu Urukerereza arifasha mu bijyanye no kunoza imihamirizo n’imbyino ariko bakanamenya amateka yabyo.

Ati “Urabigisha itorero ni iki? Amateka yaryo, uyu muhamirizo uvuze iki, waje ute, wahimbwe gute? Indirimbo zitandukanira he? Ibyo byose ukabikusanya ariko ukagira abo ubyigisha nk’impuguke kugira ngo bamenye imvo n’imvano yabyo kuko abenshi usanga banabyina batazi n’ibyo babyina ibyo ari byo.”

Mu gihe amaze atoza Urukerereza bamaze gukora umuzingo w’indirimbo zabo ndetse banabyina mu bitaramo bitandukanye birimo n’ibyabereye hanze y’u Rwanda. 

Masamba avuga ko kuba ashinzwe ibijyanye n’umuco akaba asanzwe ari n’umuhanzi ari amahirwe akomeye ku bantu bose baba mu nganda ndangamuco kuko abakorera ubuvugizi bwihuse ku bibazo bitandukanye byose bafite ku buryo mu myaka itatu gusa ibibazo byayo bizaba byekemutse burundu.

Ati “Ibibazo by’abahanzi byose ndabizi, yaba abo babyina, yaba abaririmba, abakina filime, kuko byose nabiciyemo. Uruganda rwose rw’imyidagaduro rwose nduruzi, ndaruhumeka. Kuba rero hari umukozi muri Minisiteri y’Umuco kandi akaguma muri icyo gice cy’umuco biba ari uruvugiro rwiza kugira ngo abahanzi bashobore kugira aho bageza ibibazo byabo nanjye nkabigeza kuri bayobozi bankuriye bikihuta cyane.”

Yunzemo ati “Ndibaza ko mu myaka yanjye, ubushobozi, ubumenyi mfite nshobore kubugeza ku rubyiruko, nguhaye imyaka ibiri cyangwa itatu aya marira yose ari mu bahanzi ntabwo uzongera kuyabona.”

Asaba abahanzi bose kumugana kugira ngo baganire ku bibazo baba bafite ndetse anabahe amakuru ashobora kubafasha kubona inkunga zitandukanye no kwitabira amaserukiramuco abera hanze y’u Rwanda.

By’umwihariko asaba abahanzi gukora ibihangano birimo umwihariko w’u Rwanda kuko ari byo bizabafasha kumenyekana ku ruhando mpuzamahanga, ngo bitabaye ibyo ‘bazakomeza barye ayo muri Kigali gusa’.

Masamba yiyemeje guhoza abahanzi amarira bamaranye igihe

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MASAMBA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND